Abapolisi bagize ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bunyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’izindi nzego, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bafashe Tuyishime Jean Claude w’imyaka 19, Sindayiheba Emmanuel w’imyaka 25, Gasore Lionçeau w’imyaka 19 na Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 22. Bose bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, bafatanwa imifuka 6 yuzuyemo imyenda ya caguwa bayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru ko bariya basore bari buvane iriya myenda mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bakayizana mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (panya).
Yagize ati “Abapolisi bamaze kumenya ayo makuru bahise bategura igikorwa cyo gufata bariya basore, babafashe bose uko ari bane bikoreye iriya mifuka ku mitwe yabo. Bamaze gufatwa bavuze umucuruzi wo mu Rwanda wabahaye akazi ko kuyikorera bayimugereza mu Rwanda, ubu na we yatangiye gushakishwa”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko buhanirwa n’amategeko. Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko bifasha no mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ati “Bariya bantu bari bavuye mu gihugu cy’abaturanyi kandi kimwe n’ahandi hose hariyo icyorezo cya COVID-19. Gutanga amakuru biri muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko na none ni no gukumira icyorezo cya COVID-19.”
Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abo basore uko ari 4 bahise bajyanwa mu kato kugira ngo babanze basuzumwe niba nta bwandu bwa Coronavirus bafite nyuma bazashyikirizwe ubutabera.