Abatoza b’ikipe ya APR WVC birukanywe bahereye ku mukuru muri bo

Ikipe y’abagore ya APR mu mukino wa Volleyball yahisemo gutandukana n’abatoza ba yo nyuma y’umusaruro utari mwiza bagize mu mwaka w’imikino wa 2023.

Iyi kipe yari imaze kuba ikipe itinyitse mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yaje gutungurwa na RRA WVC iyitwara igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye umusaruro w’abatoza aho bwahise bunatekereza gukora impinduka.

Bidateye kabiri, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje kongera kugira umusaruro mubi mu mikino y’Akarere ka 5 yabereye mu Rwanda mu Gushyingo uyu mwaka, aho itabashije kugera ku mukino wa nyuma yatsindiwe muri 1/2 na Piepeline yo muri Kenya yaje no kwegukana iki gikombe.

Ubuyobozi bwa APR WVC bukaba bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abatoza ba yo bahereye ku mutoza mukuru, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n’umuganga w’ikipe, Uwibambe Angelique.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.