Abaturage ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo babaga mu Rwanda ariko batahatuye, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 bemerewe gusubira mu gihugu cyabo.
Ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2020, Kigali Today yabagejejeho inkuru ivuga uburyo abaturage ba RDC bazindukiye ku mupaka munini uhuza Gisenyi na Goma, bashaka gusubira iwabo, ariko benshi ntibemererwa n’ubuyobozi bwa RDC.
Kigali Today yamenye ko benshi mu baturage ba RDC babarirwa muri 300 bari ku mupaka batabashije kwambuka bataha mu gihugu cyabo, ahubwo basubiye aho bari batuye, uretse abari bavuye Kigali batari bafite aho kurara ni bo bemerewe kwambuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, abandi baturage ba RDC babyukiye ku mupaka bavuga ko bashaka gusubira mu gihugu cyabo.
Kigali Today yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Nkunzurwanda Pierre, avuga ko Ambasade ya RDC mu Rwanda itarahaba urutonde rw’abaturage ba RDC bashaka gutaha kugira ngo inzego z’abinjira n’abasohoka zibafashe.
Ku mupaka, umunyamakuru wa Kigali Today yabonye bamwe mu baturage ba RDC bemererwa gutaha ndetse bamwe batangaza ko bishimiye uyu mwanzuro.
Makende Prince, umusore utuye mu Mujyi wa Goma, yabwiye Kigali Today ko yishimiye kuba yemerewe gusubira iwabo.
Yagize ati “Ndishimye kuba nongeye gusubira iwacu, nsanzwe ndi umucuruzi nari nagiye gukorera Uganda, ngarutse icyorezo cya COVID-19 kidufatira mu Rwanda imipaka irafungwa. Mu Rwanda twafashwe neza ariko ibikorwa byacu byarimo byangirika, ni byiza ko baturekuye tugataha”.
Umwe mubayobozi ba RDC bakorera mu rwego rw’abinjira n’abasohoka wari waje kureba abaturage bashaka gutaha, yifuje ko amazina ye adatangazwa ariko atangaza ko abaturage ba RDC bari mu Rwanda bazataha.
Yagize ati “Nta muturage tuzabuza gutaha, ariko tuzagenda tubemerera gahoro gahoroU uyu munsi turemerera abari baraje gusura, abari bavuye mu bindi bihugu bakanyura mu Rwanda bagahagarikwa na COVID-19, naho abari basanzwe batuye mu Rwanda bafite ibyangombwa tuzabageraho nyuma”.
Uyu muyobozi avuga ko abaturage ba RDC bafite aho batuye baba bihanganye ko na bo bazagerwaho.
Ku mupaka abaturage ba RDC bagendaga biyongera uko amasaha yiyongera, ibi bikaba byaterwaga n’uko abantu bahamagarana, ndetse bakazana n’imiryanho yabo abandi bakazana n’ibikoresho batunze nk’abimutse.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzego z’umutekano n’abakozi b’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka bari bafite akazi gakomeye ko kubwira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, haba mu gushyira intera hagati y’umuntu n’undi no kwambara udupfukamunwa.