Abatwara abagenzi ku magare begerejwe ikoranabuhanga ribarinda impanuka

Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze, bamurikiwe ikoranabuhanga rishya bagiye kujya bifashisha ririmo icyapa ndangacyerekezo kizajya gifasha umunyonzi kugaragaza icyerekezo mu gihe agiye gukata ava mu muhanda yerekeza mu wundi, cyangwa se mu gihe agiye guhagarara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yasabye abatwara abagenzi ku magare kubahiriza gahunda nziza bashyirirwaho mu rwego rwo kwirinda impanuka

Si ibyo gusa kuko baneretswe n’umwenda ubaranga(Gilet) ukoranye ubuhanga, uwo mwenda ukaba ushobora kujya utanga amakuru, bemererwa n’ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’ingofero (casques) zibarinda mu gihe bakoze impanuka byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Ni umushinga wamuritswe kuri uyu wa gatatu tariki 04 Werurwe 2020, umurikirwa abakora uwo mwuga wo gutwara amagare, hagamijwe kuwutangaho ibitekerezo mbere y’uko ushyirwa mu ngiro nk’uko byavuzwe na Muterashyaka Evariste, Perezida wa Koperative itwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Ni umushinga twamurikiye abagenerwabikorwa, kugira ngo tuganire ku gikorwa cy’iterambere cyafasha abanyamuryango, mu buryo bwo gushakisha ukuntu ibibazo by’umutekano muke w’impanuka mu muhanda cyabonerwa ibisubizo. Twatekereje ku bwishingizi bw’ubuzima, dutekereza no ku bwirinzi aho twatekereje ku ngofero (casque), ku ndangacyerekezo no ku ma gilet.”

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare baganiriye na Kigali Today, hari abishimiye iyo gahunda bagiye gushyirirwaho, haba n’abagize amakenga yo kwishyura amafaranga ibihumbi 30 ku kiguzi cy’iyo serivise, abandi banenga umwanzuro wo kubaha casque bavuga ko zizajya zibatera icyuya zikababuza gukora neza akazi kabo.

Abatwara abagenzi ku magare bagiye kugezwaho ikoranabuhanga rizajya ribafasha kwerekana icyerekezo cy

Abatwara abagenzi ku magare bagiye kugezwaho ikoranabuhanga rizajya ribafasha kwerekana icyerekezo cy’aho bagiye kunyura bava mu muhanda bajya mu wundi

Nsengiyumva Jean Paul ati “Ni gahunda twakiriye neza, ariko amafaranga bari ku dusaba ni menshi. Barashaka ko tujya dutanga ijana rya buri munsi tukazishyura ibihumbi 30, amafaranga ijana ntabwo ari menshi ku munsi ni uburyo bwo kutworohereza, ariko koperative na yo izadufashe igire inkunga iduha.”

Harerimana Dieudonné, we ntiyishimiye casque bagiye kubashyiriraho aho yemeza ko izajya ibaremerera ikabatera n’icyuya bikaba intandaro yo kugira umwanda.

Ati “Iri koranabuhanga ry’icyapa ndangakerekezo ni ryiza cyane ndetse na gilet ni sawa, ariko casque yo rwose ntacyo ije kutumarira, ije kuduteza imwanda kubera icyuya tuba twabize umutwe ntabwo ubona uko uhumeka kubera iyo casque, kuko mbona n’abamotari bazambara bapfa. Mu kwishyura ho nta kibazo batworohereje ijana ku munsi ni make”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Musanze, yamaze impungenge abafite ikibazo cyo kwishyura avuga ko bazaborohereza byaba na ngombwa bagasabirwa kugurizwa na banki bakajya bishyura gake gake.

Uyu ni wo mwambaro ugiye gushyirwaho ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare

Uyu ni wo mwambaro ugiye gushyirwaho ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare

N’ubwo hari abakiriye nabi icyifuzo cya casque mu rwego rwo kubarinda impanuka, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabagaragarije ko inyinshi mu mpanuka zikomeje kubera mu mihanda zigatwara ubuzima bw’abantu, zituruka ku magare.

Yagize ati “Mu mezi abiri ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru impanuka zahitanye abantu 13 aho abenshi bari ku magare. Muri Musanze hapfuye abantu barindwi, bane muri bo bari batwaye amagare, i Gicumbi hapfuye abantu batanu batatu bari batwaye amagare, muri Rulindo hapfuye umuntu umwe yari ku igare, abantu umunani kuri 13 bari abantu batwaye amagare”.

Rukundo Jean Pierre, Uhagarariye isosiyete BENO HOLDINGS, igiye kwifashishwa mu ikoranabuhanga ku batwara abagenzi ku magare, yavuze ko iryo koranabuhanga rizafasha abatwara abagenzi ku magare kugabanya impanuka, abasaba kwitabira iyo gahunda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo aho yanabibukije ko casque bazahabwa zikoze mu buryo butabangamye, aho zifite imyenge ifasha kwinjiza umwuka ku muntu uyambaye.

Abasaga 1700 bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Musanze

Abasaga 1700 bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Musanze

Indangacyerekezo igiye gushyirwa ku magare y’abatwara abantu n’ibintu mu ikoranabuhanga ryayo, yo ngo izajya ikoreshwa na Terekomande mu rwego rwo kwerekana ibyerekezo utwaye igare ashaka kuganamo hagamijwe kwirinda impanuka za hato na hato zikomeje kwibasira abatwara amagare n’abo batwaye.

Mu mujyi wa Musanze habarirwa abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare 1780.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.