Abatwara abagenzi kuri moto barasaba Polisi kugenzura uburyo bandikirwa

Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko bahanishwa amakosa batakoze ndetse ngo hari igihe babona ubutumwa bubamenyesha amande baciwe batari mu kazi kimwe no gucirirwa amande ahantu batageze.


Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rubavu babigaragarije umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ACP Jean Claude Kajeguhakwa mu kiganiro bagiranye, bamubwira ko bafite amafaranga menshi baciwe bohererezwa ubutumwa bubamenyesha amakosa bakoze kandi batari mu kazi.

Ntibiringirwa Joseph ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu Karere ka Rubavu avuga ko ikibazo cyo kwandikirwa batakoze kibahombya kuko bandikirwa amakosa batakoze.

Agira ati; “ Uba uri mu Karere ka Rubavu ukabona ubutumwa bukumenyesha ikosa ukoze mu Mujyi wa Kigali n’amafaranga ugomba kwishyura, wagana ku biro bya Polisi bikwegereye ngo bagufashe ako kanya bigaragara ko habayeho kukwibeshyaho, bakagusubiza ngo uzagaruke, cyangwa banza ujye aho bakwandikiye babikuremo, nyamara bafite uburyo bavugana ukarenganurwa.”

Niyitegaka Jonathan avuga ko iki kibazo Polisi ikwiye kugikosora kuko gihombya abamotari.

Uwihirwe Christophe avuga ko abapolisi iyo bamuhagaritse ahagarara ndetse n’iyo bamuhaye ibihano abyubahiriza gusa yatunguwe no kubona afite amafaranga menshi yashyizweho ahantu adakorera.

Umwe mu batwara moto avuga ko tariki 25 Ukuboza 2019 yandikiwe na Polisi kandi atakoze kuko yari yapfushije umuntu bagiye kuzana umurambo i Kigali ndetse yasize abitse moto.

Abatwara abagenzi kuri moto baganiriye na Kigali Today bavuga polisi yahindura ubu buryo bwo kwandikira umuntu adahari kuko hari amakosa ashyirwaho atayakoze.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa avuga ko iki kibazo kivugwa n’abatwara abagenzi kuri moto gishobora kubaho mu buryo bubiri.

Ati “Ndatekereza ko bishobora guterwa n’ibintu bibiri, icya mbere ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gukora amakosa Abapolisi bakaba batarabimenya. Ndavugana n’umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibyo mu muhanda, igisubizo ampa nzakibagezaho.”

ACP Jean Claude Kajeguhakwa avuga ko ikindi gishobora gutera iki kibazo ari abafite moto baruhuka bagaha moto abandi, abo bazihawe bagakora amakosa akitirirwa ba nyiri moto zibaruyeho ari bo babona ubutumwa bakabwibazaho.

ACP Jean Claude Kajeguhakwa asaba abamotari kujya bahagarara igihe bahagaritswe n’abashinzwe umutekano mu muhanda, kuko kudahagarara bibashyira mu kaga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.