Abayisilamu bibukijwe imyitwarire ikwiye kubaranga mu gisibo cya Ramadhan

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 24 Mata 2020.

Abayisilamu basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Abayisilamu basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020, Ubuyobozi bwa RMC bwamenyesheje aba Imam b’imisigiti bose bo mu Rwanda ko guhera ku isengesho rya mugitondo ry’umunsi wa mbere w’igisibo cya Ramadhan, bemerewe gutora Adhan mu ijwi ryo hasi riringaniye.

Adhan izajya itorwa si iyo guhamagarira Abayisilamu kuza gusari ku musigiti, ahubwo ni imenyesha ko igihe cy’isengesho kigeze.

Umuntu utora Adhan yasabwe kwibutsa Abayisilamu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo gusarira mu ngo, kugeza igihe bazahabwa andi mabwiriza.

Abayisilamu kandi bibukijwe ko bitemewe gutumirana mu ngo mu rwego rwo gusangira Iftar nk’uko byari bisanzwe bikorwa, kugira ngo birinde ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Iryo tangazo rivuga ko ba Imam b’Intara, Umujyi wa Kigali n’uturere, basabwa gufasha ba Imam b’imisigiti kubahiriza aya mabwiriza.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.