Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko nubwo igisibo cya Ramadan kigiye kuba isi yose iri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Coeonavirus, bitazabuza Abayisilamu kucyubahiriza basengera mu ngo zabo.
Biteganyijwe ko igisibo gitagatifu cya Ramadan ku basengera mu idini ya Isilamu, kizatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki 24 Mata 2020.
Umwe mu bayoboke ba Isilamu witwa Nteziryayo Ibrahim, avuga ko yumva gahunda ya #GumaMuRugo itazababuza gusenga muri iki gihe cy’igisibo.
Yagize ati “Kuba aho dusengera hafunze muri iki gihe ntibivuze ko gusenga bihagaze. Nta cyabuza umuntu gusenga, keretse n’ubusanzwe atabasha kurya nibura rimwe ku munsi”.
Nteziryayo akomeza avuga ko gusiba ku Muyisilamu ari ukwigomwa.
Mu gihe cya Ramadhan Abayisilamu bafata igihe cyo kwitekerezaho no gusangira. Abasenga bariyiriza bagasenga, kandi bagafasha abakene.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko gusenga byo bikomeje ariko hagakurikizwa amabwirizwa yo kuguma mu rugo.
Agira ati “Natwe ni ukuguma mu rugo kugeza igihe ubuyobozi buzatwemera gusohoka”.
Kuri gahunda yo gufasha abatishoboye muri Ramadan, Sheikh yavuze ko iyo gahunda izagumaho, mu kwifatanya n’abafite ubushobozi bukeya kugira ngo na bo babashe gusiba.
Ati “Ni ukubatera ingabo mu bitugu kugira ngo na bo babashe gusenga mu mutuzo. Hirya no hino birakomeje kugira ngo abantu babashe gusiba neza”.
Uko o gufasha abatishoboye bikorwa, Sheikh Hitimana avuga ko bakorana n’inzego z’ibanze mu kugeza ubufasha kuri buri wese.
Ati “Inzego z’ibanze zirabizi ko Ramadan igiye gutangira kandi aba ari igihe abantu bakenera imfashanyo z’ibiribwa. Muri iki gihe tuba dufite nomero za telefone z’abakeneye ubufasha, aho tutazifite tukavugana n’abayobozi b’aho basengera, hanyuma kugira ngo dukurikize amabwiriza dushyikiriza ubufasha abantu aho bari, aho kugira ngo bo baze bahure ari benshi nko ku musigiti”.
Kuri gahunda yo gusoza igisibo, Sheikh Hitimana yavuze ibihe nibiba bikimeze uko bimeze uku, abantu bazizihiza gusoza igisibo bari mu rugo.
Mu butumwa Mufti w’u Rwanda yageneye Abayisilamu muri bihe, yagize ati “Ndifuriza Abayisilamu igisibo cyiza kandi nkifuriza n’Abanyarwanda gukomeza gufatanya.
Dukomeze dushyire hamwe, ariko twubahiriza amabwiriza twahawe n’inzego za Leta mu kwirinda icyoreza cya COVID-19 tuguma mu rugo, kandi tugerageza kubana hafi.
Umuntu abe hafi ya mugenzi we aho amukenereye ntamubure, niba hari n’ubufasha amukeneyeho ntabubure ndetse no kugira ibikorwa by’urukundo kuko ari byo bizadufasha muri ibi bihe bikomeye”.