Abayobozi babiri bafunzwe bashinjwa kunyereza umutungo wa Koperative

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 07 Gicurasi 2020 rwafunze abayobozi babiri ba Koperative mu Karere ka Muhanga.


RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko abo bayobozi ari uwitwa Nyiransengiyumva Beatrice, perezida wa koperative y’abahinzi ya KOPARWAMU ikorera mu Karere ka Muhanga hamwe na Twagirayezu Alphonse visi perezida wayo, bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.