Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abakozi bako basuye Pariki y’igihugu ya Nyungwe baravuga ko nta kibazo cy’umutekano kiri muri iyi parike, bakanyomoza ibyavuzwe na bimwe mu bihugu by’ amahanga bisabye abaturage babyo kwitonda igihe basura iyi parike.
Bamwe mu bakozi b’aka karere bavuga ko batunguwe n’abavuga ko muri iyi Pariki hari umutekano muke, kuko batembereye ibice byayo bitandukanye n’amaguru ari nako bahura n’abanyamahanga batandukanye bari mu bikorwa byabo byo gusura.
Aha ni ho bahera bamara impungenge ibihugu bimwe byagiye bikwirakwiza amakuru avuga ko iyi pariki ndetse nt’intara y’uburengerazuba iherereyemo hakwiye kwitonderwa, bakavuga ko ibyo bavuga ari ibihuha bityo bagashishikariza abifuza kuhakorera ingendo baba ba mukerarugendo n’abandi kuza batikandagira.
Uwitonze Alice ati “Njyewe sinemera ibyo bavuze, kuko nabonye ari amahoro kandi umuntu wese yahagenda uko abyumva.”
Mukeshimana Violette nawe ati “Nkuko mubibona dufite igice kinini cy’iyi Pariki gikora ku karere kacu ka Nyamasheke. ibyo rero bivugwa ngirango uwaba Atari hano yagira ngo ni ibindi, ariko twe tuhegereye tuzi neza ko ntakibazo gihari ari nayo mpamvu twahisemo kuhaza ndetse tukaba twabwira n’abadatuye hafi aha ko ntakibazo cy’umutekano gihari. ibyo bihuha ni ukubyamaganira kure.”
Mu butumwa butangwa n’ubuyobozi bw’aka karere ka Nyamasheke ni ubwo gukangurira Abanyarwanda n’abanyamahanga muri rusange kutagira impungenge izo ari zo zose kuko aka karere n’igihugu muri rusange hagendwa nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka karere Kamali Aime Fabien.
Ati ”Twabwira abaturage bose n’abanyamahanga ko muri Pariki ya Nyungwe n’akarere ka Nyamasheke yewe n’u Rwanda ari Nyabagendwa.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira itangazamakuru ko ibihugu bibwira abaturage byabo amakuru atari ukuri bikwiye kubanza bikegera u Rwanda rukabiha amakuru yizewe.