Abazitabira igitaramo cya Ruti Joel mu Intare Arena boroherejwe mu ngendo kuburyo bizaba ari nk’ubuntu muri Move

Hateguwe igitaramo cya Ruti Joel cyiswe Rumata wa Musomandera ku bufatanye na Agura Group Ltd iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 i Rusororo ku Intare Conference Arena.

N’igitaramo cyahawe akandi kazina ka One Man’s Show kuko kirimo abataramyi bake cyane , dore ko nyiracyo Ruti Joel ariwe uzaba ufite umwanya munini cyane ndetse n’undi muhanzi umwe rukumbi ariwe kugeza ubu tuzi watangajwe ariwe Mike Kayihura wenyine.

Iki gitaramo giteganyijwe ko kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari nabwo umuhanzi wa mbere azaba atangiye kuririmba, noneho Ruti Joel Rumata niwe uzasoza iki gitaramo
ni indirimbo nyinshi cyane.

Uyu munsi mu kiganiro Rumata Ruti Joel yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko iyi Album agiye kumurika hariho indirimbo zirenga icumi harimo izo yashyize hanze ndetse n’izindi atarashyira hanze azaririmbira mu gitaramo cye yitiriye we na mama we umubyara.

Mu bisobanuro byinshi kw’izina ry’iyi Album yavuze ko kuba yitwa Rumata wa Musomandera ar’uko na mama we yitwa Musomandera kandi ko kuriyi Album hazaba harimo indirimbo zo mu byiciro bibiri iza Rumata mbese z’urubyiruko rugenzi rwe ndetse n’iza Musomandera z’ababyeyi nka Musomandera.

Iki gitaramo kandi hitezwemo ko uburyo bw’ingendo buzoroha cyane kuko umuterankunga w’iki gitaramo ariwe MOVE izaba itanga icyo bise Rumata10 mbese ku biciro basanzwe batwariraho abantu hazaba hagabanyijweho 10% kuri buri muntu wese uzaba ajya mu gitaramo cya Rumata wa Musomandera.

Yashoje ashimira abantu bose bamaze kugura amatike anasaba abandi kuyagura vubavuba banyuze ku rubuga rwitwa Etickets.rw

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.