Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abarimu na bamwe mu bayobozi mu bigo by’amashuri by’inderabarezi (TTC) bagiye gukorerwa isuzumabumenyi ngo hagaragare ubushobozi bwabo mu rurimi rw’icyongereza bigishamo.
Byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020, ubwo icyo kigo cyashyikirizaga abayobozi b’ayo mashuri impamyabumenyi 3,859 z’abayarangijemo muri 2019. Gukora iryo suzumabumenyi biri muri gahunda y’igihugu, rikazakomereza no mu bandi barimu.
Umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, avuga ko icyongereza ari ururimi rwemejwe ko rugomba kumenywa neza mu mashuri, ari yo mpamvu yo kubanza gukora isuzumabumenyi muri za TTC.
Agira ati “Mu kwa mbere umwaka ushize ni bwo hafashwe icyemezo cy’uko icyongereza kigomba kumenywa neza nk’ururimi rw’imyigishirize mu mashuri yacu. Nta kundi rero twamenya igipimo abarimu bacu bariho hadakozwe isuzumabumenyi ryo ku rwego mpuzamahanga, ngo tumenye niba umwarimu runaka afite ubushobozi bwo kwigisha muri urwo rurimi”.
Ati “Twebwe rero nka REB twahisemo gutangirira mu mashuri y’inderabarezi kuko ari ho hategura abazaba abarezi, bityo tuzabone abarezi bazarangiza bafite ubushobozi muri urwo rurimi. Tugiye guhera rero ku barimu, abayobozi b’ibigo ndetse n’abashinzwe amasomo”.
Akomeza avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, bazareba urwego buri muntu ariho, bityo abari ku kigero cyo hasi bagenerwe amahugurwa azabazamurira igipimo cy’urwo rurimi gihuzwe n’ibikenewe mu mashuri.
Iryo suzumabumenyi rizatangira muri uyu mwaka, rizaba riri ku rwego mpuzamahanga kuko rizakorwa ku bufatanye bwa REB ndetse n’Ikigo cy’Abongereza cya British Council.
Umwe mu barimu bo muri TTC urebwa n’iryo suzumabumenyi, Maniragaba Germain, wigisha mu ishuri nderabarezi rya Muhanga, avuga ko nta bwoba atewe n’iryo suzuma, cyane ko rigamije kubongerera ubumenyi.
Ati “Igihari ni uko twese tugomba kumenya icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga kuko bidufitiye akamaro nk’abarezi ndetse n’abanyeshuri. Ntabwo rero iri suzuma rinteye ubwoba kuko hari urwego ndiho kandi nizeye, ikindi ntabwo bagamije kwirukana uwo bazasanga ari ku rwego rwo hasi, ahubwo ni ukugira ngo badufashe kuzamuka”.
Umuyobozi wa TTC Muhanga, Jeanne d’Arc Mukabatesi, avuga ko umwarimu agomba guhora yiga, ari yo mpamvu iryo suzuma baryiteguye.
Ati “Iryo suzumabumenyi turaryiteguye, ikizamini tuzagikora nta kibazo, cyane ko abarimu dufite bose babyigiye kandi bashoboye. Icyiza ni uko ntawuzirukanwa ahubwo hazakurikiraho amahugurwa bitewe n’uko bazasanga duhagaze. Ubundi twagombye kwihugura ubwacu tudategereje REB kuko umwarimu agomba guhora yiga”.
REB ivuga ko impamyabumeyi zatanzwe zabonetse bwa mbere ku buryo bwihuse, cyane ko zikorerwa mu Rwanda mu gihe zakorerwaga hanze ba nyirazo bakazibona nyuma y’umwaka bikabakerereza.
Ubu ngo ni byiza kuba zihuta kuboneka kuko ba nyirazo zihita zibafasha mu kuzuza ibyangombwa byabo byo gusaba akazi badatinze, cyane ko hari gahunda yo kongera umubare w’abarimu bitewe n’uko abanyeshuri na bo bakomeje kwiyongera.