Abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari mu ihurizo rikomeye

Abarangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari basanzwe bemewe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi mu Rwanda (HEC), Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta yabahaye iminsi itanu ngo babe babonye icyemezo cy’uko barangije muri iyo kaminuza gitangwa na HEC, bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.

Kaminuza ya Cavendish

Kaminuza ya Cavendish

Abize muri iyo kaminuza ubundi bamaze igihe bakora akazi k’ubwarimu ndetse no kuyobora ibigo by’amashuri ahanini mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umujyanama wa Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), Edmond Tubanambazi, avuga ko abo barezi bahawe akazi nyuma yo gukora ibizamini ndetse banemerwa na HEC mu myaka ibiri ishize.

Ati “Impamyabumenyi ya kaminuza itandukanye n’icyemezo cy’uko barangije muri iyo kaminuza (Equivalence) gitangwa na HEC kandi izi iryo tandukaniro. Ikibazo ni ukumenya impamvu abo barezi batinze kubona ibyo byemezo kuko bari bakenewe mu kazi ndetse no mu rwego rw’amategeko”.

Mu gihe cyo gushaka abarimu muri 2018, abarangije muri Kaminuza ya Cavendish na bo bagaragaje impamyabumenyi zabo zinemerwa na HEC, bivuze ko bari bemerewe gukora ibizamini nk’abandi.

Abo barimu batsinze ibizamini, ariko ku ya 11 Kanama 2020, barindwi (7) muri bo bahawe iminsi itanu ngo babe bazanye equivalence bitaba ibyo bakirukanwa burundu.

Tubanambazi avuga ko Kaminuza ya Cavendish idafite icyangombwa cya burundu kiyemerera gukora, gusa ngo icyo si ikibazo cy’abayirangijemo.

Umwe muri abo barimu, Denys Safari wigisha ku ishuri ribanza rya Rubona mu Karere ka Ngororero, avuga ko batari bazi ko batujuje ibisabwa.

Ati “Twakoze ibizamini by’akazi turatsinda hanyuma dukorerwa isuzuma n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB). Ubwa mbere abayobozi ku rwego rw’akarere badutumye icyemezo turakizana ndetse twohereje n’amanota yacu muri HEC ngo duhabwe equivalence ariko batubwira ko ibyo baduhaye bihagije kandi byemewe”.

Ati “Ubu abarimu barindwi bahawe amabaruwa kandi bashobora kwirukanwa burundu nyuma y’iminsi itanu ntarengwa. Hari n’abandi barimu 40 na bo bashobora guhura n’icyo kibazo, ntituzi ikibazo kiri muri HEC no muri MIFOTRA, uretse kubona amabaruwa atubwira ko tugiye kwirukanwa”.

Iminsi itanu ntarengwa yahawe abize muri kaminuza ya Cavendish nyuma y’aho MIFOTRA ikoreye igenzura ku matariki ya 15 na 16 Kamena 2020.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje avuga ko abarangije muri iyo kaminuza batarahabwa icyo cyemezo (equivalence) ariko ko bari bemerewe ko ikibazo cyabo cyasuzumwa.

Ati “Ngiye kureba ikibazo cyabo byihuse, ntibahawe equivalence kuko kaminuza bizemo ikorera ku cyangombwa cy’agateganyo. Mu gihe cyose iyo kaminuza yabona icyangombwa cya burundu bahita bahabwa equivalence”.

Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda (CUU) ni ishuri rikuru ryahawe uburenganzira bwo gukora bw’agateganyo ku ya 18 Ukuboza 2007 nka kaminuza yigenga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.