Abo impushya z’agateganyo zarangiye bari muri #GumaMuRugo bazafashwa gukorera iza burundu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.

ACP Ruyenzi arahumuriza abo Permis provisoir zabo zarangiye muri iki gihe imwe mu mirimo yahagaze (Ifoto:Internet)

ACP Ruyenzi arahumuriza abo Permis provisoir zabo zarangiye muri iki gihe imwe mu mirimo yahagaze (Ifoto:Internet)

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’iryo shami rya Polisi y’u Rwanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda, kikaba cyari kigamije kuvuga uko ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda bihagaze muri iki gihe.

Ku kibazo cy’abavuga ko impushya zabo z’agateganyo zarangiye batarakora ibizamini, ACP Ruyenzi yavuze ko gahunda y’ibizamini nisubukurwa bazafashwa.

Agira ati “Ibizamini nibisubukurwa, tuzareba ibintu byose byagiye bidindira kubera ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Abo impushya zabo z’agateganyo zarangiriyeho n’abari bari ku rutonde rwo gukora ibizamini, tuzongera tubisubiremo hanyuma buri wese agenerwe igihe cye bijyanye na gahunda yari iriho mbere y’uko izo ngamba zishyirwaho”.

Ati “Abo impushya z’agateganyo zabo rero zarangiye ntibagire impungenge, bazagenda batugana turebe uko tubikemura. Icyakora uwo rwarangiye mu Ugushyingo 2019, uwo ntazaruzane kuko ibya Covid-19 byari bitaraba, gusa ufite ikibazo wese azatugane turebe uko gikemuka”.

Gahunda yo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo ndetse n’iza burundu kugeza ubu iracyafunze, ababyifuza bagasabwa kwihangana bakaba bategereje.

Icyakora ngo kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bazitsindiye byo birakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko ACP Ruyenzi abisobanura.

Ati “Kwandisha byo birakomeje, ni ukunyura ku rubuga rwa Irembo nk’uko bisanzwe bakakubwira ibyo ugomba gukora. Iyo urangije kwandikisha ujya ku cyicaro cya Polisi kikwegereye, ni ukuvuga ko nka hano i Kigali ari ukujya ku cyicaro cy’iryo shami kiri ku Muhima, na ho niba uri mu Ntara ujya ku ishami rya Polisi rikwegereye ugatanga ifito yawe n’indi myirondoro”.

Uwo muyobozi yakomeje avuga kandi ko gahunda yo gutanga za Permis yafunguwe, bityo ko uwandikishije ndetse akuzuza ibisabwa, yajya aho yagombaga gufatira iye akurikije gahunda bamuhaye.

ACP Ruyenzi yasabye abatwara moto n’amagare byatwaraga abagenzi ubu bikaba birimo gutwara imizigo, kwitwararika ku buryo badateza impanuka.

Ati “Muri iki gihe za moto zitemerewe gutwara abagenzi, zitwara imizigo ariko ugasanga zipakiye ibintu byinshi birenze ubushobozi bwazo, kimwe n’amagare. Barasabwa kwibuka ko iryo ari ikosa bagomba kwitwararika, ahubwo bagatwara ibikwiranye n’ibyo binyabiziga ku buryo utwaye abasha kureba ibiri inyuma no mu mpande ze, hirindwa impanuka”.

Akomeza asaba abatwara ibinyabiziga bose kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ibyo bigakorwa mu mihanda ya kaburimbo no mu yindi yo mu cyaro kuko ngo hari abatabyubahiriza bitewe n’aho bari, kuko ngo bumva ko Polisi idahari, ahubwo bumve ko ari ubuzima bwabo n’ubw’abandi barengera.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.