Abonerwa n’inyamaswa zo muri Nyungwe baratabaza

Abaturage b’imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe barasaba ko iyi parike yazitirwa cyangwa se bakajya bishyurwa imyaka yabo yonwa n’inyamaswa, ikibazo kimaze igihe kinini nk’uko aba baturage babivuga.


Aba baturage basobanura ko batangira kurinda imyaka yabo bakimara kiyishyira mu butaka kugeza umunsi wo kuyisarura. Iyo hagize uwibeshya gato agasa n’unyarukira mu yindi mirimo agaruka asanga inkende zibasiye umurima we. Ni ikibazo kimaze imyaka myinshi bahora bagaragariza ubuyobozi, bakababwira ko izi nyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe zibabangamiye.

Justin Mugemana ati “iyo ucunga inyamaswa ngo zitona ugasiba umunsi umwe gusa zishobora kuyirya ugataha burundu ntuzongere kugira icyo wabarizamo kijyanye n’umusaruro.”

Nubwo bagerageza kurinda izi nyamaswa bacungana nazo ngo zitabonera ntizibura kubanyura murihumye zikibeta mu gice batarimo zikona zikarya imyaka ndetse yewe abandi zikabatwara n’amatungo mu rugo.

Ni mugihe mu mwaka wa 2011 ubuyobozi bwashyizeho ikigega cyihariye gitanga indishyi ku bonewe n’inyamaswa zo muri parike n’ibindi byanya bikomye; ariko nyamara aba bo bakavuga ko birengagijwe kuko bamaze kuruha kubera guhora basiragizwa n’ubuyobozi bubizeza ko bazishyurwa ariko amaso agahera mu kirere.

Aba baturage bo mu murenge wa Bweyeye bavuga ko bonerwa n

Aba baturage bo mu murenge wa Bweyeye bavuga ko bonerwa n’inkende zo muri Nyungwe

Singirankabo Jaques ati “njyewe zanyoneye urugano Mugemana zimutwara inkoko ze… Twabimenyesheje ubishinzwe ku kagari ati ikibazo cyanyu ngiye kugikurikirana, tukigeza kuri agoronomi ati ngiye kubikurikirana, tukigeza nanone kuri visi meya ati ikibazo ngiye kugikurikirana kugeza uyu munsi ntakintu turabona.”

Aba baturage barasaba Leta kuzitira iyi pariki cyangwa bakajya bishyurwa.

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze zireberera abaturage zemeza ko izi nyamaswa zibonera zabaye nyinshi kandi ngo ziri mu bwoko bw’inyamaswa zitishyurirwa ibyo zonnye, bakaba basaba abaturage gukomera ku ngamba zo gukomeza kurinda imyaka yabo nkuko Uwizeyimana Emmanuel umuyobozi w’umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke abisobanura.

Ati “usanga inkende zarabaye nyinshi kandi zangiza imyaka y’abaturage twabitanzemo Raporo ariko ikibazo gihari ni uko zitarajya ku rutonde rw’inyamaswa zonera abaturage zikishyurirwa. Icyo tugerageza kubwira abaturage ni ugukora uburinzi bakagerageza no guhinga imyaka itonywa n’inyamaswa”.

Guverineri Munyantwari Alphonse ntiyumva impamvu inyamaswa zimwe zishyurirwa ibyo zangije izindi ntishyurirwe

Guverineri Munyantwari Alphonse ntiyumva impamvu inyamaswa zimwe zishyurirwa ibyo zangije izindi ntishyurirwe

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe Ntihemuka Pierre yunga mu rya gitifu wa Karambi, akavuga ko izi nyamaswa zimaze gukwira hafi mu gihugu hose ariko kugeza ubu ngo ntagisubizo kirambye iki kibazo kirabonerwa usibye kwirwanaho kw’abaturage bakarinda imyaka yabo.

Ati “inkende ziri hafi mu gihugu cyose abaturage ni ukureba uburyo bajya birindira imyaka mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka.”

Umuyobozi w’intara y’uberengerazuba Munyantwari Alphonse we siko abibona aha akaba yizeza aba baturage ko iki kibazo kizakemuka.

Ati “Ndumva tugiye gushyira ingufu muri iki kibazo nk’inzego zihagarariye abaturage kuko kuvuga ko inkende yava muri pariki ikona ntibibarwe ariko indi nyamaswa yakona bikabarwa ndumva ari ibintu bikwiye gukosoka kuko niba yamwoneye kandi irinzwe itakomwa byanze bikunze abaturage bagomba kwishyurwa.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.