Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority- RHA) burizeza abubatse Gasutamo ya Bweyeye kwishyurwa mu gihe cya vuba, amafaranga bakoreye, bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bayategereje.
Abo bantu barimo abakoze imirimo inyuranye mu iyubakwa rya Gasutamo ya Bweyeye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018. Bavuga ko batishyuwe amafaranga bakoreye bikaba byarabagizeho ingaruka mu mibereho yabo.
Iyo Gasutamo iri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, imirimo yo kuyubaka ikaba yari ikuriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), na cyo giha isoko rwiyemezamirimo witwa Alphonse Twagiramungu, akaba yaramuritse ibyo bikorwa mu mpera za 2019 ariko abakozi benshi batishyuwe.
Umwe mu bakoze ako kazi akaba atarishyuwe witwa Muragijimana Abraham, avuga ko yari ashinzwe kuzana ibikoresho byakenerwaga, hanyuma ntiyishyurwe bimugiraho ingaruka.
Ati “Jyewe nari mfite ikiraka cyo kubashakira amabuye n’umucanga, narabizanye birakoreshwa, bakaba bandimo ibihumbi 500. Kubera ubukene nari naragujije amafaranga make yo kwifashisha muri SACCO ntanze umurima nk’ingwate, none baherutse kuza kunteguza ko bagiye kuwuteza, ikindi n’ubuzima buragoye muri iki gihe cya Guma mu rugo, turasaba kurenganurwa”.
Nsanzimana JMV na we wakoze nk’umufundi, avuga ko kuba atarishyuwe bimubangamiye kuko ahora yumva ngo amafaranga araje ariko amaso ngo yaheze mu kirere.
Ati “Jyewe ndi umufundi ubwo narubakaga, bakaba bandimo ibihumbi 95. Ni amafaranga menshi kuri jyewe, rwiyemezamirimo wampaye akazi turamushaka ntitumubone, wamubona akakubwira ko bitaratungana ariko ko agiye kunyishyura, none byatumye ntabasha kwishyurira umwana ishuri, ni ikibazo gikomeye kumara imyaka ibiri utegereje udufaranga wakoreye”.
Rwiyemezamirimo, Cleophas Niyonsaba (Sous-traitant) wari warafashe igice cy’iryo soko cyo kubaka parikingi, avuga ko na we yananiwe kwishyura abakozi yakoresheje.
Ati “Jyewe nagombaga kubaka parikingi, nkishakira ibikoresho n’abakozi. Twari twasezeranye ko azanyishyura miliyoni 83 n’ibihumbi 812 akaba yarampayeho make ndangije akazi none ansigayemo akabakaba miliyoni 60, mfite abakozi 90 nakoresheje ntarishyura amafaranga yabo arenga miliyoni 10”.
Ati “Ubu meze nk’uri mu buhungiro ntinya ko banyishyuza kuko ntabona aho nyakura kandi nanjye nafashe imyenda mu bandi bantu kugira ngo nuzuze amasezerano. Ikibazo ntituzi niba amafaranga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), cyarayahaye rwiyemezamirimo Twagiramuntu nyiri isoko ryose, ubu nkaba ndi mu gihirahiro ku buryo numva narambuwe”.
Abo baturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego z’ibanze, aho bahereye ku murenge wa Bweyeye ndetse no ku Karere ka Rusizi, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa, gusa ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko burimo gukurikirana icyo kibazo ku buryo hari ibyo barimo gukorana na RHA kugira ngo abo baturage bishyurwe.
Umuyobozi mukuru wa RHA, Eric Serubibi, aganira na Kigali Today kuri uyu wa 28 Mata 2020, yavuze ko icyo kibazo koko gihari ariko ko bari mu nzira yo kugikemura mu buryo budatinze.
Ati “Abo baturage tugiye kubishyura, ubu turimo gukorana n’akarere kugira ngo tubone konti zabo na fotokopi y’indangamuntu ya buri muntu wakoze akaba atarishyurwa, bityo tubitunganye hanyuma tuboherereze amafaranga yabo. Ubwa mbere twari twasanze harimo udukosa ariko turimo gukosorwa”.
Ati “Kuba byaratinze byatewe n’uko rwiyemezamirimo twamuhaye amafaranga ntiyishyura abaturage. None twafashe icyemezo cy’uko mu yo twamusigayemo tugiye kubanza gukuramo ay’abo baturage, tuyabahe ikibazo kirangire hanyuma na we azafate asiye”.
Icyakora uwo muyobozi yirinze kuvuga igihe abo baturage bazaherwa amafaranga yabo, gusa ngo ni vuba cyane kuko igisigaye ari udukosa duke barimo gukosora mu byangombwa byabo, cyane ko ubundi ngo byari biteganyijwe ko bagombye kuba barayabonye mu cyumweru gishize.