Muri iyi Weeekend ishize kuva The Ben yagera mu Burundi , mu mujyi wa Bujumbura ibintu byari ibicika hirya no hino haba mu mihanda ndetse no ku mbugankoranyambaga n’ibinyamakuru byose, inkuru yarimo ivugwa byari ibitaramo bya The Ben yari agiye kuhakorera , biravugwa kugeza bibaye ndetse bitanitabirwa nk’uko byari byitezwe.
The Ben mu Burundi yahakoreye ibitaramo bibiri kandi byose biri ku rwego rwo hejuru , kuko kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 habaye ibirori bya ‘Meet and Greet’ byahuje The Ben n’abakunzi be ahazwi nka Eden Garden ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika naho ku cyumweru Tariki ya mbere nabwo haba igitaramo cy’imbaturamugabo gihindura ibintu mu mujyi wa Bujumbura.
Abantu bose bari bikozeho baberewe mu myambarire ibintu ari ibicika , doreko aha hagiye hagaragara na bamwe mu bakobwa bambaye imyenda idakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda ndetse na hamwe na hamwe muri Afurika muri rusange , bimwe umuntu yambara ukabona ko nta gahunda namba yari afite yo kwikwiza umubiri ahubwo yari agamije kureshya abantu yifashishije bimwe mu bice bye by’umubiri baba bashyize ku karubanda.
Aya rero niyo Mafoto 18 yaranze imyambarire y’abakobwa n’abagore bari bitabiriye igitaramo The Ben yakoreye mu mujyi wa Bujumbura ahanzwi mu kigo cya gisirikare: