Academy ya Paris Saint Germain izubakwa mu karere ka Huye

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rigomba gutangizwa mu Rwanda, byemejwe ko rizubakwa mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatatu, Ministeri ya Siporo yatangaje ko ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizubakwa mu karere ka Huye.

Ubufatanye bwa Paris Saint Germain n

Ubufatanye bwa Paris Saint Germain n’u Rwanda buzatuma mu Rwanda hubakwa academy y’iyi kipe

Ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’imikoranire hagati cy’u Rwanda binyuze mu mushinga wa Visit Rwanda, ndetse n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aho impande zombi zemeranyije ko Paris Saint Germain izubaka iri shuri mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosas, mu kiganiro n

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosas, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu munsi

Kugeza ubu iri shuri biteganyijwe rizatangira mu kwezi gutaha kwa cumi, riri mu cyiciro cyo gushaka abakozi bazarikoramo barimo abayobozi ndetse n’abatoza, nyuma hakazabaho no gutoranya abana bazaryigamo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.