ADEPR Kamonyi yageneye ibyo kurya Abarokotse Jenoside muri ibi bihe bya COVID-19

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020 bwashyikirije akarere imifuka 180 ya kawunga, yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ibyo kurya byagenewe abarokotse Jenoside bo muri Kamonyi

Ibyo kurya byagenewe abarokotse Jenoside bo muri Kamonyi

Ni ibyo kurya byaje bisanga ibindi byari byatanzwe mbere, mu rwego rwo gufasha abandi baturage na bo bari mu ngo zabo kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, Pasitoro Jean Claude Bimenyimana, avuga ko ibyo biryo byatanzwe n’abakirisitu mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, byanahuriranye n’icyorezo cya COVID-19.

Pasitoro Bimenyimana avuga ko kugera ku barokotse Jenoside ya korewe Abatutsi 1994 no kubafasha, ari uburyo bwo kubaba hafi no kubafata mu mugongo muri ibi bihe buo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yongeraho kandi ko nk’abakirisitu, Yesu Kirisitu n’ubundi abasaba iteka ryose kwitanga.

Ati “Natwe abakirisitu, Umwami Yesu yitanze ku bwacu, natwe adusaba kwitangira abandi”.

Rev. Pastoro Jean Claude Bimenyimana, Uyobora ADEPR mu Karere ka Kamonyi

Rev. Pastoro Jean Claude Bimenyimana, Uyobora ADEPR mu Karere ka Kamonyi

Yungamo ati “Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwakiriye iyo nkunga, buvuga ko buzayigeza ku barokotse Jenoside, bukanashimira abayoboke ba ADEPR batekereje gufasha bagenzi babo muri ibi bihe.


Iyo nkunga yakiriwe n’umukozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Kamonyi, hamwe n’uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) muri ako Karere ka Kamonyi.

Iyonkunga yose ikaba yaratwaye amafaranga y’u Rwanda 3.205.400.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.