Adidas yiyemeje ko 30% by’abakozi bashya izaha akazi bazaba ari abirabura

Mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, uruganda rwa Adidas rwiyemeje ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abakozi bashya bagera kuri 30% bazahabwa akazi bazaba ari abirabura ndetse n’abo muri Amerika y’Amajyepfo.


Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuyobozi mukuru wa Adidas Kasper Rorsted yagize ati “Ibimaze iminsi biba byatumye twongera gutekereza icyo twakora kugira ngo turwanye imyumvire n’imikorere irimo ivangura rishingiye ku ruhu.”

Adidas yafashe iki cyemezo ndetse n’ibindi byinshi umunsi wo gushyingura George Floyd, umugabo w’umwirabu wishwe n’umupolisi w’umuzungu. Urupfu rwe rwabaye ikimenyetso cyo kurwanya imikorere mibi ya polisi ndetse n’ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa abirabura b’Abanyamerika.

Iki kigo cy’Abadage Adidas cyavuze ko kizatanga miliyoni 20 z’amadolari mu myaka ine iri imbere azajya muri gahunda zo gufasha Abirabura b’Abanyamerika harimo abakina Basketball badafite amikoro, akazajya mu ishuri ryo gukora inkweto ndetse n’izindi siporo za kinyamwuga.

Kimwe n’ibindi bigo byinshi, Adidas yiyemeje kongera imbaraga mu kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.