Abibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biga muri INES-Ruhengeri (AERG-Indame), bakomeje igikorwa cy’ubutabazi aho bagiye kuzuza inzu bubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utagira aho aba.
Kubaka iyo nzu, ni igikorwa batekereje bagishyira mu ngiro muri Mutarama 2020, aho ubuyobozi bw’Akarere Musanze bwabahaye ikibanza mu Mudugudu wa Gatare mu Murenge wa Muhoza.
Umuyobozi wa AERG-Indame, Nsabimana Jean de Dieu, avuga ko abagize uwo muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga muri INES-Ruhengeri bishyize hamwe, batekereza ku cyo bamarira abarokotse Jenoside n’icyo bamarira igihugu muri rusange.
Avuga ko inzu bari kubaka imaze gutwara asaga gato miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ku mafaranga miliyoni 10 bateganyije ko izatwara.
Ati “Twamaze kuyisakara no kuyikinga, hasigaye kubaka pavoma no gushyiramo umuriro, ubwiherero bwarubatswe, ariko ntabwo yuzuye neza. Ni inzu twari gutaha muri uku kwa kane hazamo iki kibazo cya Coronavirus bisaba ko dutaha, ariko iki cyorezo nikirangira tuzahita tuyuzuza, ibisigaye kuyikorwaho bingana na miliyoni imwe n’igice”.
Nsabimana yavuze ko ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bwabafashije gutangiza icyo gikorwa ku ikubitiro, aho yagize ati “Tukimara kugaragariza ubuyobozi ko tugiye kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye, Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa Ines yahise aduha amafaranga ibihumbi 200 yo gutangiza umusingi, natwe turiyegeranya nk’abanyamuryango dukusanya amafaranga dukomeza kubaka”.
Yavuze ko bakomeje kwakira ubufasha buturutse mu bandi baterankunga bashimye igikorwa cyabo.
Ati “Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri arebye igikorwa cyiza turimo, yahise adutera inkunga ya miliyoni eshatu, ayo mafaranga yaduhaye imbaraga zo gukora cyane kubera ko byagaragaraga ko n’imvura iri hafi, twubaka vuba duhita tuyisakara. INES-Ruhengeri yaduhaye imifuka 18 ya sima na purafo”.
Izo nkunga ngo ni zo zakomeje kubafasha icyo gikorwa kigenda vuga, ati “Abantu bamwe bakomeje kwitanga barebye igikorwa cyiza turi gukora, uje akaduha umufuka wa sima, undi akaduha umucanga. Mbese inkunga zagiye ziva ahantu hatandukanye, na REG yamaze kuduha inkunga y’ibihumbi 500 yo kudushyiriramo umuriro”.
Abo banyeshuri bavuga ko ibisigaye kunzu bifite agaciro ka miliyoni n’igice, aho bizeye ko bazakomeza kubona ababatera inkunga kugira ngo igikorwa batangije gisozwe, inzu itahwe.
Icyo gikorwa cyo kubakira abatishoboye cy’abanyeshuri bahuriye muri AERG-Indame kirashimwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufite inshingano zo gutoranya uwarokotse Jenoside uzatuzwa muri iyo nzu, nk’uko Umuyobozi w’ako Karere Nuwumuremyi Jeannine, yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ni abanyeshuri dukorana, turanaziranye cyane. Kubona batekereza abafite ibibazo, bati ubushobozi buke dufite twegerane hanyuma twubakire umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igitekerezo cyiza dushyigikiye. Turabashyigikiye cyane cyane ko ari urubyiruko rufite ibitekerezo byubaka. Ni bo dukeneye n’ejo hazaza bazakomeza kubaka igihugu cyacu”.
Icyo gikorwa cy’ingirakamaro cya AERG-Indame, cyagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, Muneza Emmanuel, washimye ubwitange bw’abo banyeshuri bagize umutima wo gufasha abandi mu mikoro make bafite.
Yagize ati “Ni abantu b’abana, bafite ihungabana babuze ababyeyi. Ntabwo abantu baba bibwira ko abantu bakomeye kugeza ubwo bafasha n’abandi. Ni urugero rwiza rugaragaza ko twiyubatse mu mitima kandi ko dufite imbaraga zafasha abandi, kubateza imbere no kubaka igihugu”.
Akomeza agira ti “Ni ibintu bishimishije kumva abana batagira n’imishahara bakigomwa bakazamura inzu nk’iyo ngiyo, ni imbaraga zikomeye. Twaranabashimye n’andi ma AERG turababwira tuti twariyubatse igihugu kiradufasha natwe tucyubake.
Namwe mujye aho mwiga mukwirakwize izi mbaraga namwe mufite. INES rero yabaye ku isonga mu gutangira kubahiriza izo mpanuro twari twabahaye”.
Muneza yatanze ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abagize AERG-Indame kwirinda icyorezo cya Coronavirus bubahiriza amabwiriza ya Leta.
Ati “Kuko turi kwibuka mu bihe bidasanzwe, ntabwo ariko dusanzwe twibuka, ariko ni ukubakomeza tubashimira ku mbaraga batanze bakaba bujuje iyo nzu, ariko tubasaba gukomera kandi no kwirinda kugira ngo hatagira ikindi kintu kidutwara umuntu. Abagiye barahagije, twirinde Coronavirus”.