Afungiye amagambo yatangaje ko yavumbuye umuti wa Coronavirus

Umuvuzi gakondo witwa Ndamyabera Revelien wo mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no kwiha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aya ni yo magambo yanditse ku rugi rw

Aya ni yo magambo yanditse ku rugi rw’igipangu cy’urugo Ndamyabera avuriramo

Uwo muvuzi gakondo arazira amagambo aherutse gutangaza hifashishijwe Video yanyuze ku rubuga rwa YouTube, aho yemezaga ko mu ndwara avura harimo n’iya Coronavirus.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukwirakwiza ibihuha no kwiha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Agira ati “Uyu mugabo yatawe muri yombi ku itariki ya 17 Werurwe 2020 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Muhoza. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukwirakwiza ibihuha, ndetse n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya”.

Umuvugizi wa RIB yirinze kwinjira mu bisobanuro by’ibyo byaha uwo mugabo akekwaho, aho yemeza ko bikiri mu iperereza.

Ati “Igikurikiyeho ni uko iperereza rikomeje, kugira ngo harebwe, hashakishwe ibintu byose bishobora kugaragaza ko ibyo byaha yabikoze cyangwa ko atabikoze, nibimara kurangira nibwo hazagaragazwa umwanzuro uzafatwa”.

Abaturanyi b’uwo mugabo baremeza ko na bo bakomeje kumva izo mpuha uwo mugabo yakomeje gukwirakwiza, ariko bamwima amatwi, dore ko ngo basanzwe bakemanga ubuvuzi bwe.

Nyirabirori Agnes ati “Uwo arashaka koreka abantu, ashobora no kuguha umuti wakwica kandi utari gupfa. Ubuyobozi bumufatire ingamba, none se ko hano nta murwayi urahagaragara wa Coronavirus, ngo akeneye kwivuza uwo muti arawuha nde? Bamufatire ibyemezo”.

Hakizimana Innocent ati “Natwe twumvise akwirakwiza izo mpuha biratuyobera. Kuva yavura indwara zinyuranye nta muntu ndumva yakijije. Izo ndwara yita ko avura ndazikemanga. Igihugu ntikiragaragaza umuti wa Coronavirus ariko we aje kuyobya abaturage ngo aje kuyivura.Mudufashe musobanurire abaturage ko ibyo yavuze ari ibihuha hatazagira n’abo Banyamahanga baza ngo baje kwivuza bakaba batwanduza n’icyo cyorezo”.

Umuvugizi wa RIB arakangurira abantu kwirinda amakuru y’ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus, avuga ko n’uwo bizagaragaraho akwirakwiza ibihuha ko ibihano bimuteganyirijwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.