Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’ibitangazamakuru bya Afurika bikoresha amajwi n’amashusho (Africa Union of Broadcasting), Arthur Asiimwe, asanga itangazamakuru rikeneye ishoramari ngo rigire uruhare mu kwibohora kwa Afurika.
Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018, ubwo i Kigali hizihirizwaga umunsi wahariwe kwibohora kwa Afurika.
Arthur Asiimwe na we yemeza ko Afurika ikwiye gufata iya mbere mu kwitangariza inkuru zayo ahereye ku rugero rw’impanuro umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yatanze mu ntangiriro z’umwaka avuga ko “nufunga umunwa ntuvuge ntawe uzakuvugira.”
Yavuze ko hari ibihugu bikomeye bya Afurika nka Afurika y’Epfo na Nigeriya byagerageje kubaka ubushobozi bwo kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwagutse bishinga ibiro ntaramakuruu nka SABC na PANA News Agency ariko na byo birananirwa.
Ati “SABC irakora ariko ntigeza ku rwego rwifuzwa yakabaye iriho. Pana na yo yaragerageje gutangaza amakuru atandukanye ya Afurika ariko iratsindwa kubera imiyoborere mibi no kutangira ubushobozi.
“Twananiwe gushyiraho ibitangazamakuru bikomeye kubera ko itangazamakuru rirahenda cyane.”
Yasobanuye uburyo kugera ku itangazamakuru rikomeye bihenda yifashishije ingero z’ibitangazamakuru by’amahanga byageze ku ntego zabyo ariko na byo bishowemo akayabo.
Yatanze urugero rwa televiziyo ya Aljazeera yo muri Qatar ikoresha ingengo y’imari ingana na miliyari ebyiri z’amadorali, yerekana ko ayo angana n’ingengo y’imari ya bimwe mu bihugu bya Afurika.
Ikigo cy’itangazamakuru cy’Abongereza, BBC na cyo ngo gikoresha miliyari zirindwi z’amadorali buri mwaka mu gihe n’igitangazamakuru cy’abanyamerika, VOA na cyo ngo gikoresha abarirwa muri miliyari umunani z’amadolari ya Amerika buri mwaka.
Ati “Gusa gushinga ibitangazamakuru bikomeye nka BBC, CNN na Aljazeera bisaba amafaranga menshi yo gushoramo.”
Tariki ya 25 Gicurasi 2018, i Kigali kimwe n’ahandi muri Afurika hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ukwibohora nyako kwa Afurika.
Kwizihiza uwo munsi byaranzwe n’ibiganiro byagarutse ku ruhare rwa za leta, abashoramari, itangazamakuru n’abahanzi mu kwibohora nyako kwa Afurika.
Kwizihiza uyu munsi byaturutse ku nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika 31 yabaye ku itariki ya 25 Gicurasi 1963, batangiza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Organization of African Unity (OAU).
Biyemeje no gushyiraho umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika, African Freedom Day, utangazwa ku itariki ya 15 Mata 1958, nyuma uza kwitwa umunsi w’ukwibohora kwa Afurika, African Liberation Day ndetse n’itariki yo kuwizihiza yimurirwa kuri 25 Gicurasi.