Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahantu ho gusengera hazafungurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, ariko hakubahirizwa amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Amatorero, imisigiti, insengero n’ahandi hantu hazwi ho gusengera hose hasabwa ko abahateraniye bazakomeza guhana intera hagati y’abantu mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Abantu 50 cyangwa bari munsi y’uyu mubare; ni bo bazemererwa kujya gusenga bitewe n’ubunini bw’aho basengera.
Abasenga bose bazasabwa kwambara agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yo gukaraba hirindwa covid-19.
Perezida Ramaphosa yashimye uruhare abayobozi b’amadini bagira mu baturage, harimo ubujyanama n’amasengesho.
Yavuze ko iki cyorezo cyahungabanyije imibereho myiza y’amadini y’abantu benshi bityo hakaba hakenewe kongera gufungura ahasengerwa mu gihe igihugu kigenda kigera ku ntera ya gatatu yo kugabanya amabwiriza n’amategeko yashyizweho hagamijwe gukumira icyorezo cya coronavirus.
Perezida Ramaphosa kandi yanatangaje umunsi wo gusenga ku rwego rw’igihugu uteganyijwe ku itariki ya 31 Gicurasi 2020.
Muri icyo gihugu, ahantu ho gusengera hose harafunzwe guhera muri Werurwe 2020, ubwo igihugu cyinjiraga mu bihe bidasanzwe byo guhagarika ibikorwa byose abaturage bose bagasabwa kuguma mu rugo.
Muri icyo gihe, bamwe mu bayobozi b’amadini bahisemo kuba bifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, urugero nka Interineti mu bikorwa by’amasengesho.