Afurika y’Epfo: Inzoga ngo ituma abo muri ‘Gabola Church’ baganira neza n’Imana

Ku isi hari amadini n’amatorero atandukanye yigisha imigenzo n’imyemerere mu buryo bunyuranye. Hari abavuga ko Imana ari imwe rukumbi, abandi bakagira ibintu bitandukanye bita Imana zabo.


Muri aya madini n’amatorero yose, si menshi wasanga ahuje imyemerere n’idini rya Gabola ryo muri Afurika y’Epfo, ryemera ko inzoga abandi bita agasembuye ari ko gatuma bagirana ubusabane n’Imana.

“Gabola” bisobanuye “Kunywa” mu rurimi rw’ahitwa SeTwana muri icyo gihugu.
Idini rya Gabola ryemera ko uko umuntu agenda arushaho gusoma ku gasembuye, mu gihe bari mu materaniro basenga, ari na ko yegera cyane Imana, akavugana na yo mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w’iri torero Tsietsi Makiti yatangarije umunyamakuru wa BBC ko iri torero ari ryo ryonyine riha ikaze abasaritswe n’inzoga ku isi. Yagize ati: “Duha ikaze abo aya madini y’abakoloni yasize inyuma. Baraza bagasenga banasoma ku nzoga uko babyifuza.”

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyashyizeho amabwiriza yo kugura no kunywa inzoga agomba gukurikizwa muri iyi minsi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19. Birabujijwe ko abantu barenga 50 bateranira ahantu hamwe, ariko gusura inshuti n’abavandimwe biremewe. Muri icyo gihugu inzoga zizajya zigurishwa kuva kuwa mbere kugera kuwa kane, kuva saa tatu za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za nimugoroba.


Kubera iyi mpamvu, abasengera muri iri dini bagiye guhindura imikorere, cyane ko bagiye bafatwa kenshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda. Tsietsi Makiti yagize ati: “Ubu tuzajya duterana nta cyo kunywa dufite, kuko ntidushaka guhora twisanga muri gereza”. Bavuga ko ubu inzoga zose baba bagomba kunywera mu rusengero, bazinywera mu rugo, bakaza gusenga buri wese yageze mu kigero aganiriraho n’Imana.

Bavuga ko inzoga zikura umwanda wose mu mubiri, ari yo mpamvu byoroha kuvugana n’Imana.

Muri Gabola Church, bavuga ko kuba basenga muri ubwo buryo nta cyaha baba bakora, ndetse ko banga icyaha urunuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.