Afurika y’Epfo: Umugabo yatawe muri yombi atwaye umukunzi we muri ‘boot’ y’imodoka

Umugabo wo mu Mujyi wa Guateng, muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukunzi we muri ’boot’ y’imodoka ye, agerageza kumusohora muri uwo mujyi mu buryo butemewe.

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri uwo mujyi, Faith Mazibuko, yavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yageragezaga gutwara uwo mukunzi we mu bubiko bw’imodoka (boot).

Ibi byabaye mu gihe muri icyo gihugu kimwe no mu bindi bihugu byinshi by’isi, abantu basabwe kuguma mu ngo birinda ingendo zitari ngombwa, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Uwo mugabo ngo yari ajyanye n’umukunzi we mu wundi Mujyi witwa Mpumalanga uhana urubibi n’uwa Guateng, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus avuga ko nta ngendo zambukiranya imijyi n’uturere zemewe.

Nyuma yo guhagarikwa n’abashinzwe umutekano, uwo mugabo bamusabye gufungura imodoka inyuma, basangamo umugore yari atwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mazibuko kandi yavuze ko uwo mugabo yari atwaye imodoka nta byangombwa afite.

Uwo mugore na we yahise atabwa muri yombi kuko yemeye ko bamutwara mu buryo bwa magendu butemewe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.