Afurika y’Epfo: Umukobwa wa Mandela uherutse gupfa bari bamusanzemo covid-19

Zindzi Mandela wapfuye afite imyaka 59 ku waMmbere aguye mubitaro byaJohannesburd, byatangajwe ko kuri uwo munsi bari bamusanzemo indwara ya COVID-19.


Umuhungu we Zondwa Mandela yabwiye igitangazamakuru cya SABC ko bitumvikana niba ari iyi ndwara ya coronavirus yamuteye urupfu. Avuga ko nyina ashyingurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Zindzi Mandela, umukobwa muto wa Nelson Mandela akaba n’umurwanashyaka warwanyije ivanguramoko ‘apartheid’, yamubyaranye n’uwahoze ari umugore we Winnie Madikizela-Mandela.

Uyu na we afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’abirabura muri iki gihugu ndetse akabiherwa izina rya ‘Mother of Nation’ bishatse kuvuga umubyeyi w’igihugu.

Azwiho kuba yarafungwanywe n’umugabo we Nelson Mandela bose bazira kurwanya akarengane kakorerwaga abirabura babanye ubwo hari mu mwaka wa 1957, gusa baje gutandukana mu mwaka wa 1996 nyuma y’imyaka irenga 38 babana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.