Afurika y’Epfo yatangije icyiciro cya kabiri cy’igerageza ry’urukingo rwa Covid-19

Urukingo rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘US-based biotechnology company’ (Novavax), rurimo kugeragezwa mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Witwatersrand.


Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri iyi kaminuza ushinzwe iby’inkingo Shabir Madhi, yatangaje ko ubu bushakashatsi buzakorerwa ku bantu 2,900 rukazafasha kumenya niba imiti yakoreweho ubushakashatsi ahandi ishobora gukora ku Banyafurika.

Kugeza ubu, ubushakashatsi bumaze gukorwa bugaragaza ko urukingo rwa Novavax, rwahawe inyamaswa zigenda zihagaze ku maguru abiri (primates) ariko zitari abantu, rwashoboye kuzirinda coronavirus, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu by’ubuzima.

Iri gerageza ry’urukingo rwa Novavax ni irya kabiri rinini rigiye gukorwa muri Afurika y’Epfo, irindi ryatangijwe muri Kamena ku bufatanye na kaminuza ya Wits n’iya Oxford riracyakomeje.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite umubare munini w’abahitanywe na coronavirus muri Afurika, ikaza no mu bihugu bifite abanduye benshi ku isi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.