Agahinda kajya mu Kandi ku muryango wa Ngirinshuti Mwemere umaze kubura bashiki be babiri bose bari nkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu Amavubi / Vumiliya yapfanye n’agahinja ke

Vumilia Aline wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi yitabye Imana arimo kubyara, n’umwana we ahasiga ubuzima.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023 ko mushiki wa Mwemere Ngirinshuti wamenyekanye mu makipe nka APR FC n’Amavubi, yitabye Imana.

Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo abyara ndetse akaba yapfanye n’umwana we.

Vumilia wakiniye amakipe nka AS Kigali, APAER WFC ndetse n’Amavubi, yitabye Imana akurikira umuvandimwe we Kitumaine Diane na we wari umukinnyi witabye Imana 2019.

Vumilia Aline wakiniye ikipe y’igihugu y’abagore Amavubi.

Kitumaine Diane nawe wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana 2019

Mwemere Ngirinshuti wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ni musaza w’aba bakobwa bombi batakiri mu mwuka w’abazima.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.