Aha hantu hamamaye ku mazina y’abantu ubusanzwe hitwa gute?

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Kwa Rubangura

Kwa Rubangura

Hari ibice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali byitiriwe abahatuye ndetse n’abahafite inyubako zabitiriwe, ariko ubusanzwe hakaba hari hafite amazina yaho.

Hamwe muri ho ni:

Kwa Rubangura: Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera igorofa rya Rubangura Vedatse rihubatse.

Rubangura Vedaste yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu yatabarutse tariki 06/05/2007 akaba yari umubyeyi w’abana 11.

Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali

Kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali

Kwa Mutwe: Ni umuhanda w’amabuye uhuza igice cya Nyakabanda na Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.

Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.

Kwa Mutwe

Kwa Mutwe

Kwa Nyiranuma: Aha ni mu gace gaherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu wa Kimisagara. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera ivuriro rihari ryashinzwe n’abihayimana b’ababikira, harimo umwera Abanyarwanda bitaga Nyiranuma n’ubu aracyariho.

Kwa Nyiranuma

Kwa Nyiranuma


Kwa Rwahama: Ni ku muhanda ujya ku Kimironko ku gicumbi cy’Intwali. Hamenyekanye cyane kuri iryo zina ryo kwa Rwahama, ubusanzwe witwa Rtd. Colonel Jackson Rwahama, yahubatse igorofa ry’amabuye mbere bituma hamwitirirwa kugeza ubu.

Kwa Rwahama

Kwa Rwahama

Kwa Mushimire: Ni mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga ujya ahitwa mu i Zindiro. Iri zina ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushimire Eric witiriwe ako gace ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba akiriho n’ubu niho atuye.

Kwa Mushimire

Kwa Mushimire


Kwa Ryambabaje: Iyo ukomeje ujya mu i Zindiro, hari umuhanda ujya ahitwa mu Cyamurunguje hazwi ku izina ryo kwa Ryambabaje. Iryo zina ryafashe kubera uwari umuyobozi mukuru wari uhatuye witwa Dr. Ryambabaje Alexandre wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, ariko ubu yikorera ku giti cye.

Kwa Ryambabaje

Kwa Ryambabaje


Utu ni tumwe mu duce tutazwi ku mazina yanditse ku byangombwa byemewe na Leta, ahubwo hitiriwe abahatuye mbere cyangwa bahafite ibikorwa.

Tubwire nawe ahandi hantu uzi hamenyekanye ku mazina y’abantu, utubwire n’uko ubusanzwe hitwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.