Aka kantu uzakitondere! Nuhura n’umukobwa agatangira kuruma umunwa we wo hasi akwirebesha mu maso / Dore ikintu abashaka kukubwira yabuze aho ahera kuko gikomeye

Mumivugire cyangwa se n’imyumvire , mubiganiro harigihe biba ngombwa ko umuntu akoresha ikimenyetso runaka akaba yavugira mu marenga , ayo marenga rero hari bamwe babasha guhita bayafindura ariko nanone hakaba benshi babwirwa ntibamenye ibyaribyo . Aha rero nubundi hari kimwe mu bibazo abasore n’abagabo muri rusange bakunze kwibaza ubusobanuro bwabyo , nkiyo uhuye n’umukobwa yakureba mu maso maze agatangira kuruma umunwa we wo hasi. Imyitwarire nk’iyi igoranye kuyibonera igisobanuro mu gihe utasomye inkuru nyinshi.

Kugirango hato utazitwara nk’ikigwari imbere y’umukobwa muhuye akagira icyo ashaka kukubwira ukananirwa kubitahura , kubera ko utasobanukiwe neza icyo yashakaga kukubwira.

Umukobwa nimuhura agatangira kurya iminwa ye yo hasi, uzamenyeko yakwishimiye cyane ndetse afite amatsiko menshi yo kukumenyaho byinshi. Aba yatangiye kandi kukwiyumvamo ndetse aba ari no kugerageza kubikwereka. Aba yishimiye cyane uwo uri we. Ibi ariko bitandukanaho gato, iyo uhuye n’umugore agatangira kuruma umunwa wo hasi, we aba yifuza ko umubano mufitanye uzamuka ukava kuby’ubucuti busanzwe. Muri macye hano, umugore aba ashaka kubana nawe ndetse aba afite gahunda yo kukubona mubana hamwe uko byaba bimeze.

Tugarutse ku bakobwa iyo akugeze imbere kandi agatangira kurya iminwa yo hasi, aba akwereka ko yishimiye imiterere yawe, ni nkaho yakakubwiye ko uteye neza. Mu buzima busanzwe ushobora kuba utari mwiza kubandi ariko kuri uwo mukobwa ahanini bigendera kubyo akunda kumuntu we yita mwiza.

Kenshi umukobwa mukundana nimuhura agatangira kurya iminwa yo hasi, urukundo ruba rwamurenze, ninka kwakundi aba yumva yakumira wese ngo akwitungire mu mubiri ari mwe mwembi gusa.  Ibi kandi abakobwa babikora kugira ngo bakwereke ko bishimiye kuba arikumwe nawe, reka tukubwire ko ibi ubwo abikora nawe aba yumva byabaye kuko biza atabizi, akisanga yatangiye kuruma umunwa we wo hasi.

Ahanini kandi ibi bishobora kuba kuko ibyo akwiyumviramo yatinye kubivuga kumunwa maze umutima ugahitamo kubivuga ku bimemenyetso, iyo uri umuhanga rero uhita umenya neza icyo bivuze , ukabifindura neza ugahita umenya icyo kumubwira bitewe nuko ubyiyumvamo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.