Akarere ka Musanze kagabanyije inkunga kagenera Musanze FC

Akarere ka Musanze kagabanyije inkunga kagenera iyi kipe mu nama yabaye ku wa 11 Kanama 2020 aho abari bayirimo banzuye ko Akarere kazaha iyi kipe miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu gihe mu mwaka ushize kari kayigeneye miliyoni 90.

Musanze FC

Musanze FC

Nyuma yo kwemeza iyi nkunga, Akarere kandikiye Musanze FC kayimenyesha iby’inkunga izahabwa iyi kipe.

Muri iyi baruwa yasinyweho na Bwana Bagirishya Pierre Célestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, yibukije ubuyobozi bwa Musanze FC ko aya mafaranga ari yo azabafasha mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru iyi kipe izitabira, harimo kwitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere n’andi marushanwa, kugura abakinnyi, ibikoresho n’ibindi.

Mu mwaka ushize, ikipe ya Musanze FC yakoresheje arenga miliyoni 110 z’Amafaranga y’u Rwanda, Akarere kakaba kari kabageneye angana na miliyoni 90 andi agenda ava mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe.

Musanze FC ni imwe mu makipe amaze gukoresha amafaranga menshi yiyubaka, dore ko isa n’aho yahinduye byinshi uhereye ku batoza, ukageza mu bakinnyi, byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kutazongera gusoreza ku mwanya mubi nk’uwo basorejeho muri shampiyona ishize, aho basoje ku mwanya wa 12 n’amanota 26.

Iyi kipe ikaba yaramaze kugura bamwe mu bakinnyi, barimo nka Niyonshuti Gad, Samson Ikechukwu, Rashid Mutebi, Niyitegeka Idrissa, Ndizeye Innocent bita Kigeme n’abandi.

Ni ikipe kandi yanazanye abatoza bashya bayobowe na Seninga Innocent uzaba yungirijwe na Todek Mbweki ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.