Akigera i Kigali Bruce Melodie ahise ashyira hanze indirimbo icyurira abari bamwitendetseho mu Burundi / Yayandikiye muri gereza? Yumve hano!

Umuhanzi ukomeje kwandika amateka akomeye muri muzika nyarwanda n’Afurika muri rusange Bruce Itahiwacu wamamaye nka Bruce Melodie yageze i Kigali avuye mu bitaramo mu Burundi ahita asohora indirimbo yo gushima Imana yamukuye mu bibazo yahuriyeyo nabyo ariko bikarangira Yesu atumye anesa.

Mu magambo arimo no gucyurirana uyu muhanzi indirimbo ye yayise ‘Urabinyegeza’ , aho aba aririmba agira ati:“Baraburiza Munyakazi , ugaca ‘Urabinyegeza’ nakupenda Jesus , pokeya sifa. Iwanjye birakara nkaca mbona umusoro , nakupenda Jesus unaweza yote. Nya nyogokuru yavuzeko wagiye umugenda imbere , nanjye uzanyimane , ntuzatume nsuzugurwa”

Bruce Melodie yageze i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022 , yhageze mu gitondo maze muri iryo joro ahita arara asohoye iyi ndirimbo bigaragara ko ashobora kuba yarayandikiye mu gereza , ubwo yatekerezaga ibiri kumubaho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.