Nyuma yo kubabazwa na Safi bari barasezeranye kubana akaramata , Judith Niyonizera yemeje ko umuzungu bamaze iminsi bari kuryoshyanya hiryo no hino ubu ariwe bari gukundana , yabajijwe ikibazo ahita asuka amarira ako kanya kwihangana byanze.
Mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2022 , ahagana amasaha ya samunani z’ijoro nibwo Judith yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga i Kanombe , aho yari ategererejwe n’abantu benshi barimo abanyamakuru, abakunzi be ndetse na bamwe mubo mumuryango w’iwabo , maze yakirizwa indabo zari zifitwe n’abakobwa bambaye imipira yanditseho ngo: “Welcome back home Judith Niyonizera.”
Mu kiganiro gito yahise agirana n’abanyamakuru , Judith yabajijwe iby’umugabo bamaze iminsi bari kuryoshyanya niba koko baba bari mu rukundo byanyabyo atari agatwiko nka bimwe bigezweho muri iyi minsi , maze abyemeza agira ati : “Yego! Ni umukunzi.” gusa nanone avugako bataramarana igihe kinini , maze abajiujwe niba hari ubukwe bwitezwe avugako byo ubu ntacyo yabivugaho.
Mu bintu bimuzanye i Kigali , uyu wahoze ari umugore wa Safi Madiba umunyamuzika w’icyamamare mu Rwanda , Judith ngo aje kwizihiza isabukuru ye y’amavuko izaba tariki ya 15 z’uku kwezi , ndetse yongeraho ko agomba gusura umuryango we kandi akaba anafite filime aje gukora yitwa “Gift of Kindness.”
Byaje kuba amarira rero ubwo uyu mugore yabazwaga kubijyane n’ibyamamare bamaze iminsi bitabye imana barimo Yvan Buravan , Yanga ndetse na Mama wa Meddy , maze umunyamakuru amubaza niba izo nkuru yarazibonye byaramugeze maze mu marira asubiza ati : “izo nkuru n’incamugongo , sinzi n’ico nabivugaho , kubona abana bato bangana kuriya” aha yahise abura amagambo ahubwo biba amarira gusa.