Akumiro n’amavunja! Reba ukuntu urubuga rworetse urubyiruko n’abandi bakina filime z’urukozasoni bakanigurisha umutungo warwo uri gutumbagira

Amafaranga yinjizwa n’urubuga OnlyFans rukoreshwa n’abantu bicuruza n’abandi b’ibyamamare ariko baba bagamije ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina, ukomeje gutumbagira ku buryo nyirayo yahawe inyungu na miliyoni 338$ hashingiwe ku migabane ye.

Fenix International, Sosiyete ibarizwamo uru rubuga, yatangaje ko inyungu yayo yazamutse cyane ku buryo yageze hejuru ya miliyoni 500$. Ubu kuri uru rubuga hariho abantu miliyoni zirenga eshatu bashyiraho amashusho yabo, mu gihe abarukurikirana aribo bitwa “Fans” barenga miliyoni 240.

Leonid Radvinsky, umunyamigabane rukumbi wa Fenix, akomeje kwinjiza agatubutse kuko umutungo we umaze kurenga miliyari 2$. Ku rundi ruhande, Fenix yashoye miliyari 5,5$ kuri OnlyFans mu gihe cy’umwaka, avuye kuri miliyari 4,8$ yari yatanzwe mu 2021.

Inyungu y’uru rubuga utarishyura imisoro ingana na miliyoni 525$ ivuye kuri miliyoni 432$ mu mwaka wari wabanje. Umubare w’abantu bakora amashusho ashyirwa kuri uru rubuga nawo warazamutse ku kigero cya 47% ugera kuri miliyoni 3,2.

Uru rubuga rwa onlyfans ruri kwinjiza akayabo

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bagurishirije amashusho yabo kuri uru rubuga rwa onlyfans

Isimbi Yvonne Noelline we yabigize kuko kugeza ubu niwe mu nyarwandakazi weruye ku mugaragaro akagaragaza ko umwuga we umutunze ari ugukina filime z’urukozasoni pornographie

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.