Algeria: Imfungwa zigiye gukora ibikoresho byo kwirinda #COVID19

Imfungwa zo mu magereza 30 yo muri Algeria zirimo gukangurirwa gukora ibikoresho byo kurinda umuntu ku giti cye mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.


Umuyobozi ushinzwe amagereza yose muri icyo gihugu witwa Faycal Bourbala, yabwiye itangazamakuru ko abayobozi bagiye gutangiza amahugurwa yihuse cyane yo kudoda kugira ngo haboneke nibura udupfukamunwa ibihumbi 200 bikazakorwa n’imfungwa ziri muri gereza 30 hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahaze isoko ry’udupfukamunwa dukenewe ku mfungwa n’abakozi b’inkiko.

Yongeraho ko imfungwa zizakora imyenda ndetse n’amasarubeti yabugenewe akingira abakora mu buvuzi, imfungwa zikazubaka n’ibyumba by’umwihariko bipimirwamo iki cyorezo.

Abagororwa bazitabira ku bushake ayo mahugurwa yo kudoda asanzweho; kandi ahanini abakangurirwa cyane kwitabira iki gikorwa ni abagore bafunzwe bifuza kumenya kudoda.

Abayobozi ba Algeria bavuga ko nta murwayi wa coronavirus uragaragara mu mfungwa ibihumbi 58 ziri muri gereza zinyuranye 150 zo muri iki gihugu.

Kuva mu mpera za Gashyantare hagaragaye abantu 348 bapfuye, n’abandi banduye 2,268 mu baturage bose hamwe miliyoni 44.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.