ALTAR OF WORSHIP: Igitaramo cyo gucana igicaniro mu kuramya no guhimbaza Imana kigiye kubera Remera Miracle Center

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza TLC worship team rikorera mu itorero rya Remera Miracle Center ryateguye igitaramo cyiswe ALTAR OF WORSHIP mu rwego rwo gucana igicaniro binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Iki gitaramo ni ingarukamwaka kuko cyiba buri mwaka, kurubu hazaba harimo umuvugabutumwa nka Pr. Tom Gakumba ndetse umuramyi ugezweho muriy’iminsi Chryso Ndasingwa dore ko amaze iminsi asohoye indirimbo yise Ni Nziza irimo amagambo meza cyane sibyo gusa kandi hazaba haimo n’abandi baramyi nka Habayo Prosper, Dominique Ntwali ndetse na ababyinnyi nka TLC dancing Family, Asaph Dancing Family-Gatenga.

Altar of Worship izaba ku cyumweru guhera I saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro I Remera kuri Miracle Center Remera itorero riyoborwa na Bishop Samedi Theobald.

Babitimes.com iganira n’umuyobozi mukuru wa TLC Worship Team yagize ati”muby’ukuri ni byiza kwegera Imana niyo mpamvu twe twateguye igitaramo cyo gucana igicaniro binyuze mu kuramya Imana no kuyihimbaza”
Yashoje kandi ashishikariza abantu kuzitabira ari benshi kugirango bafatanye kwegera Imana mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.

chryso Ndasingwa 

TLC worshipteam

Umuyobozi wa Remera Miracle center Bishop Samedi Theobard

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.