Amabwiriza mashya ku kwirinda COVID-19 ntakwiye gutera abantu ubwoba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, gufunga imipaka yose n’andi.


Abenshi mu baturage bumvise aya mabwiriza mashya bibatera gucika intege, nyamara izi ni ingamba zituma u Rwanda ruhangana n’iki cyorezo hakiri kare.

Ibi bishobora kugora Abanyarwanda mu gihe gito ariko bikarangira vuba, kitarateza ibibazo byinshi.

Ingamba zirimo gufatwa, zirafatwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Icyo Abanyarwanda bakwiye kwibuka ni uko u Rwanda rutari mu bihugu byugarijwe cyane kurusha ahandi, ariko uko bimaze kugaragara ni uko mu bihugu birimo imibare myinshi, usanga ahanini byaratewe n’uko abashinzwe kureberera abaturage batarihutiye gufata ingamba zo gukumira ubwandu.

Izi ngamba zirimo gufatwa n’ubuyobozi mu Rwanda zirasaba Abanyarwanda kugira ibyo biyima, kugira ngo barengere ubuzima, harebwa ko icyorezo cya Coronavirus cyacika intege mu buryo bwihuse, ubundi bagasubira mu mirimo yabo, ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryabisobanuye neza, aho guhahira ibiribwa harahari, aho kugurira imiti harahari, amavuriro arakomeza gukora, n’amabanki arakomeza akazi kayo.

Ibikorwa bindi byahagaritswe, ni inzira yo gukumira kiriya cyorezo mu maguru mashya, kuko ubuzima bugomba gukomeza kandi ntibyagerwaho hatabayeho kugira ibyo twiyima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.