Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera, aratangaza ko nubwo insengero zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, amadini n’amatorero akwiye gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uyu muyobozi asanga abantu badakwiye guheranwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 maze ngo bibabuze inshingano ikomeye yo kubungabunga no komora ibikomere by’abarorokotse Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuyobozi wa Rabagirana Ministries yavuze ko nubwo COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange, gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zidakwiye kwibagirana.
Avuga ko uko amadini ashishikariye gukoresha uburyo bushya bwo kwiyegereza intama binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ari na ko ubutumwa bw’ihumure bukwiye gukwirakwizwa hifashishijwe uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.
D.r Nyamutera kandi avuga ko abantu bakwiye no guhumuriza abandi hifashishijwe kuremera abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga, akavuga ko abakiristu n’abandi bose bemera Imana bakwiye kwita ku miryango yarokotse Jenoside by’umwihariko baboherereza nk’mafaranga kuri mobile money cyangwa tigo cash n’ubundi buryo, mu rwego rwo kugirango bumve ko batari bonyine muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse byahuriranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi kandi yibutsa abantu kubwira abarokotse amagambo abakomeza imitima.
Dr. Nyamutera yavuze ko umuryango ahagararariye urajwe ishinga no gufasha umuryango Nyarwanda gukira ibikomere ndetse no kugira umutima ukize, bityo ko ku bufatanye n’amadini n’amatorero uzakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.
Avuga kandi ko na bo hari icyo nk’umuryango bazagenera imiryango itishoboye mu rwego rwo guhagararana na bo muri ibi bihe bya COVID-19.
Muri uyu mwaka kandi, avugako Rabagirana Ministries imaze igihe ihugura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi, aho baza mu Rwanda buri mwaka bagahugurwa ariko nanone bakigira ku Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’isanamitima.
Ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro kandi ,uyu muryango uvuga ko uri gukora iyo bwabaga kugira ngo Aka karere kazagire amanota meza mu bijyanye n’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Rabagirana Ministries ni umuryango wa gikirisitu ukora ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guteza imbere abaturage. Umaze imyaka irenga 15 ufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.