Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Itangazo urwo rugaga rwasohoye risaba abayoboke b’amadini n’amatorero kudakuka imitima.
Urwo rugaga rwasabye abanyamadini gusangiza no gusobanurira abayoboke bayo ayo mabwiriza kugira ngo birinde. Rwanabasabye gusobanurira abayoboke kwirinda amakuru ashobora kubayobya akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’urwo rugaga Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Arki-episkopi ya Kigali, yibukije abayoboke b’amadini n’amatorero ko amakuru yizewe kuri iki cyorezo atangwa n’inzego zibifitiye ububasha zirimo Ministeri y’ubuzima, ikigo cya RBC gishinzwe iby’ubuzima ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Amadini n’amatorero yasabwe gukora ubukangurambaga mu buryo bwose bushoboka by’umwihariko akangurira abayoboke kwirinda ingendo zitari ngombwa bakaguma mu ngo, kwirinda gukoranaho no guhana ibiganza, ndetse no gukaraba intoki neza kandi kenshi.
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe gushyira imiti isukura intoki ahahurira abantu, ndetse n’ababyeyi bagasabwa kwibutsa abana gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Musenyeri Kambanda avuga ko amadini n’amatorero asengera abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, akanasaba Imana ngo igihagarike kandi imurikire abashakashatsi kugira ngo babone umuti wacyo.