Abaturage bo mu mirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga baravuga ko hari impinduka mu buryo bw’imibereho n’ubukungu bwabo babikesha umusaruro uturuka mu bukerarugendo bukorerwa muri iyi Pariki (Revenue sharing).
Iyi gahunda yatangiye kuva mu mwaka wa 2005 imaze gushorwamo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe n’igice mu bikorwa byo kwita ku baturage bo mu gice cyegereye iyi pariki.
Uwamahoro Agnes ari mu banyamuryango 71 bagize Koperative yitwa COOPAV Mararo ikorera ubukorikori bujyanye no gukora imitako n’ibindi bikoresho bigurwa na ba mukerarugendo mu Murenge wa Kinigi. Avuga ko iyi gahunda yo gusaranganywa umusaruro uturuka mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’igihugu y’ibirunga yabafashije nka koperative, kuko amafaranga bagenda bahabwa abafasha mu kwagura ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Koperative yacu buri mwaka hari amafaranga RDB itugenera ibinyujije muri iyi gahunda ya Revenue sharing. Navuga ko ubu tubara amafaranga arenga miliyoni 17 y’u Rwanda twahawe mu byiciro bitandukanye, tubasha kwagura ibikorwa byacu by’ubukorikori ku buryo tugeze ku rwego rushimishije. Navuga ko yatubereye ikiraro kitwinjiza mu buzima bwiza”.
Abibumbiye muri iyi koperative benshi ni abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa ndetse bari bazwiho kwangiza ibidukikije muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ariko aho gahunda yo kubasaranganya umusaruro uva muri iyi pariki igereye iwabo, bumvise vuba uruhare rwabo mu kuyirinda kuko baje gusanga ibafitiye akamaro.
Uwitwa Ndungutse François ubarizwa muri koperative yitwa KAIKI yibanda ku buhinzi bw’ibirayi no gutubura imbuto zabyo mu Murenge wa Kinigi yagize ati: “Byatumye tumenya ko pariki idufitiye akamaro kuruta kuyangiza. Kuko niba ubu muri koperative yacu tubara miliyoni zirenga 13 z’amafaranga y’u Rwanda twahawe mu byiciro bitandukanye tukayashora mu bikorwa bya koperative yacu; twabibonyemo inyungu ziruta gutema ibiti, imigano ndetse no kwica inyamaswa kwa hato na hato byaturangaga, cyane ko bitanashoboraga kutugeza kuri ubu bukungu”.
Gahunda yo gusaranganya umusaruro uturuka ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yatangiye mu mwaka wa 2005. Ku ikubitiro abaturiye pariki bagenerwaga angana na 5% by’ayinjizwaga n’iyi pariki; uko imyaka yagiye ishira ariyongera agera ku 10%.
Aya ashorwa mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage begerezwa ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro, amazi meza kwita ku bibumbiye mu makoperative n’ibindi bikorwa bizahura imibereho y’abaturage bo mu bice byegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga Uwingeri Prosper asobanura ko uko pariki irushaho kubungabungwa abaturage bafatanyije n’ababishinzwe, byongera amadevise atangwa na ba mukerarugendo. Avuga ko hari ingamba zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abo baturage mu buryo bwo kubegereza ibikorwa remezo, kubongerera ubushobozi butuma imyumvire yabo yaguka biganisha ku kongera umubare wa ba mukerarugendo bagana iyi pariki.
Yagize ati: “Uko kubungabunga pariki bigerwaho abaturage bafatanyije n’ababifite mu nshingano, ni na ko umutungo ugenda wiyongera; kuko mu myaka ya mbere iyi gahunda yo kubasaranganya umusaruro uyiturukamo igitangira 5% byawo ni yo bagenerwaga. Kuba rero yarazamutse akaba ageze ku 10% ni igisobanuro cy’uko n’ayinjira agenda yiyongera buri uko umwaka utashye. Dufite umugambi w’igihe kirekire wo kubaka uburambe mu kubungabunga iyi pariki no kuyegereza ibikorwa byinshi bikurura ba mukerarugendo”.
Yongeyeho ati “Ubu byamaze no gutangira aho tumaze kugera ku rwego rwo kuhagira amahoteri y’icyitegererezo kandi ari ku rwego mpuzamahanga, kandi afite uburambe mu gukurura ba mukerarugendo; ba nyiri ibi bikorwa na bo bashyize imbere intego yo kureshya ba mukerarugendo. Ikindi navuga kizanadufasha ni uguteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu giturage cyane cyane mu bice nanone byegereye iyi pariki, ibyiza bihari twihutira kubibungabunga kugira ngo umubare w’abaza kubisura wiyongere ari na ko amadevise bahasiga na yo yiyongera”.
Igice kinini cy’abatuye mu mirenge 12 ikora kuri pariki y’igihugu y’ibirunga mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu ni bo bamaze kugezwaho ibikorwa byubakiye ku bukungu n’imibereho myiza binyujijwe muri iyi gahunda ya revenue sharing kuva mu mwaka wa 2005.