Amafaranga yishyuraga ‘salle’ ubu akora ubukwe bwose

Muri iki gihe gukora ubukwe bitandukanye n’uko bwakorwaga, ahanini bitewe n’umubare w’abantu babutaha ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid-19.


Mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2020, wasangaga ubukwe butahwa n’umubare munini w’abantu, baba inshuti cyangwa umuryango, kuri ubu umubare urabaze kuko mu murenge abatumirwa ntibarenga 15 naho mu rusengero ntibarenge 30.

Ibi bituma n’amafaranga ateganywa gukoreshwa agabanuka cyane, ugereranyije n’ayakoreshwaga mu bihe bisanzwe.

Izi ngamba zaje zisanga hari abari bafite gahunda yo gukora ubukwe, ariko abasabye uruhushya bararuhawe barabukora mu buryo butandukanye.

Zalugurha Safari Marcellin, ni umwe mu bari barateguye ko ubukwe bwe buzaba tariki 21 Werurwe 2020, ihurirana n’uko ari bwo hatangiye gahunda ya guma mu rugo mu gihugu cyose.

Safari avuga ko nubwo nta bantu baje nkuko bari babyiteguye, byatumye amafaranga atangwa ariko ntiyakoreshwa.

Ati “Nkatwe twari twaramaze kwishyura ubusitani aho ubukwe bwari bubere, ni cyo kintu cyaduhenze kuko amafaranga ntayo badusubije kandi ntabwo twahakoresheje. Ikindi cyaduhenze ni aho twari twiteze ko abazataha bukwe barara na yo agendera aho”.

Hari n’abateguye ubukwe nyuma y’uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa, bavuga ko ikiguzi cyagabanutse, ubu amafaranga wasangaga yishyura nk’aho abatumirwa bakirirwa ubu ari gukora ubukwe bwose bugataha.

Uwicyeza Juliene ufite ubukwe ku itariki ya 30 Kanama 2020, avuga ko byoroheje byinshi.

Agira ati “Nkanjye nari namaze kwishyura igice cyaho twari bwakirire abatumirwa, ariko ubu ngereranyije na mbere mu myiteguro, ubu amafaranga nzakoresha ntanageze mu cyakabiri cy’aya mbere. Ubu andi nzayakoramo indi mishanga itandukanye nari mfite”.

Uwicyeza yakomeje avuga ku bantu wasangaga batekereza gukora ubukwe, ariko amafaranga agatuma biha ikindi gihe cyo kuyashaka, ariko ubu byorohereje benshi kandi bigumye gutya byajya bituma abenshi batinyuka bakabukora nta byinshi bubasabye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.