AMAFOTO 10 : Aba bakobwa 2 ntibasanzwe mu mideri , bari kuzamura ibendera ry’u Rwanda uko bwije nuko bucyeye mu bigo bikomeye nka Fendi, Prada, Versace, Dolce & Gabbana, Bottega Veneta ndetse n’izindi marike

Anipha Umufite na Christine Munezero nyuma yo gukora amateka muri ‘London Fashion Week’ berekeje kuri ‘Milan Fashion Week 2023’ ibera mu Butaliyani. ‘Milan Fashion Week ‘nicyo gikorwa kinini cyerekana imideli mu Butaliyani aho amazu manini yimyambarire nka Fendi, Prada, Versace, Dolce & Gabbana, Bottega Veneta, na Giorgio bazerekana ibyegeranyo byabo bishya by’imideri.

Umunyamiderikazi Anipha Umufite mu birori by’imideri bya London Fashion Week

Umunyamiderikazi Anipha Umufite mu birori by’imideri bya London Fashion Week

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori by’imideri bya London Fashion Week

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori by’imideri bya London Fashion Week

Ku wa gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2023, Fendi yafunguye ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu bucuruzi bw’imyambarire nka Kate Moss, Naomi Campbell, Linda Evangelista, n’abandi. Mubanyamideri ya runway yerekana imyenda mishya y’inzu y’imyambarire mu Butaliyani Fendi, harimo n’umunyarwandakazi Anipha Umufite werekanaga imyenda y’abagore.

Umunyamiderikazi Anipha Umufite mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Ibi byegeranyo byateguwe n’umuyobozi w’ubuhanzi bw’ibya amugore muri Fendi, Kim Jones, wasobanuye ko igitekerezo cyo kuyikora, cyaturutse ku buryo baririmbaga i Milan mu myaka ya za 90, yashakaga kwerekana umwihariko w’imyambaro y’abagore bo muri icyo gihe.

Ku rundi ruhande, Christine Munezero yerekanaga kandi icyegeranyo cy’inzu y’imyambarire yo m’Ubutaliyani izwi nka Diesel ubwo yagaragazaza indi myambaro mishya y’abagore ya Glenn Martens wavuze ko ashaka kwerekana ko buri wese agomba kwigaragaza akoresheje imyenda.

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Umunyamiderikazi Christine Munezero mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Umunyamiderikazi Anipha Umufite mu birori bya Milan Fashion Week 2023

Umunyamiderikazi Anipha Umufite mu birori bya Milan Fashion Week 2023 (Uwa kabiri uhereye imbere mu bari gutambuka)

Ibirori bishya bya Diesel byo kumurika imyenda muri Milan byitabiriwe nabantu barenga 7.000.  Milan Fashion Week  2023 igiye kubera mu Butaliyani izagaragaramo abandi banyamideli bo mu Rwanda barimo Umuhoza Lindah, na Isheja Morella ukorana na Gucci n’abandi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.