AMAFOTO 10: Dore ibidasanzwe ku kirwa gitangaje mu Rwanda cya Muzira! gituwe n’imiryango 15 gusa , Nta kabari kahaba kuko nta numwe unywa inzoga uhatuye , bose basengera hamwe , batinya abanyamakuru,etc…

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye byo hirya no hino kw’isi usanga hari nk’igihugu gifite agace runaka bafite ubuzima bwabo bibereyemo , akenshi abantu baba bimereye gutyo ubasanga ahantu nko mu birwa n’ahandi . U Rwanda rero narwo n’igihugu kigizwe n’amazi magari nko mu kivu n’ahandi. Aha mu kiyaga cya Kivu kibarizwamo ibirya byinshi , harimo ikirwa cya Muzira , nabo bihariye , nk’uko usanga abantu bashobora kura imico , imivugire , imyemerere ndetse n’ibindi 

Mu birwa byo mu Kivu bituyeho abantu harimo n’icya Muzira cyo mu Karere ka Nyamasheke, mu bilometero bicye uvuye ku isoko mpuzamipaka rya Rugali. Muzira ibarizwa mu Mudugudu wa Bunyamanza, Akagari ka Nyarusange, Umurenge ha Kilimbi, ikaba ikikijwe n’ibindi birwa birimo Mushungo yo mu Murenge wa Kilimbi,Tarere na Kirehe byo mu Murenge wa Macuba.

Ikirwa, cyangwa ikizimba mu mvugo y’abaturage bo mu bice byegereye Ikiyaga cya Kivu ni ubutaka buzengurutse n’amazi. Icya Muzira gituyeho imiryango 15. Ubuzima bw’abagituye bushingiye ahanini ku burobyi bw’isambaza, ubuhinzi butari ubwa kijyambere n’ubworozi.

Igihingwa kihera kurusha ibindi ni imyumbati, ibindi bikabaha umusaruro udashimishije ari naho bahera basaba ko bafashwa kubona ishwagara yo gushyira mu mirima yabo bemeza ko yagundutse. Iyo atari mu gihe cy’akanamo (iminsi yo guhagarika uburobyi kugira ngo isambaza zikure) biragoye ko wagera ku Muzira mu masaha y’umugoroba cyangwa nijoro ukahasanga umusore cyangwa umugabo kuko hafi ya bose baba bagiye gushaka imibereho mu Kiyaga cya Kivu.

Baje kujya batinya itangazamakuru , Dore imvano yabyo! Abanyamuzira bagira urugwiro ndetse banakira neza abashyitsi ariko iyo ubabwiye ko uri Umunyamakuru batangira bose kukwishisha. Burya ngo ntawe utinya ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo! Mu mwaka ushize wa 2022 nibwo ku nshuro ya mbere ku Muzira hageze abanyamakuru. Abo banyamakuru ngo bakimara gutaha ubuyobozi bwijunditse abaturage ndetse n’ubu ngo buracyabacyurira ko bahamagaye abanyamakuru nyamara ngo abo baturage bavuga ko bari bizanye.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri iki kirwa yahingukiye ku mukecuru wari kumwe n’umwuzukuru we baragiye ihene, baribwirana, uwo mukecuru yumvise ko uwo bari kuvugana ari umunyamakuru yanga kugira ijambo yongera kuvuga, kubera gutinya ko abayobozi bazamumerera nabi. Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 yajyanye umunyamakuru ajya kumwereka aho umuyobozi (Mutwarasibo) atuye ku bw’amahirwe make ntiyari ahari.

Umugore wa Mutwarasibo na we yunze mu ry’umukecuru avuga ko ntacyo yavugana n’umunyamakuru kubera gutinya ibyo abayobozi babakoreye ubushize babaziza ko bavuganye n’abanyamakuru. Abagore bo kuri iki kirwa bose banze kugira icyo batangariza umunyamakuru, ahubwo bahitamo kumuherekeza bajyana gushaka aho yabona umuntu w’umugabo ngo abe ari we bavugana.

Inzoga ni ikizira ku Muzira: Mu nzira abo bagore baherekeje umunyamakuru ngo bagere aho abagabo bari bateraniye bategereje ko bwira ngo batsure ubwato batangire barobe, umunyamakuru yahuye n’umusaza Nzamwayimana Simeon, nawe abanza kwanga ko baganira ariko nyuma y’uko umunyamakuru amumaze impungenge anamwibutsa ko gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bwe nk’Umunyarwanda, uyu musaza yemeye ko bavugana.

Nzamwayimana yabwiye umunyamakuru ko abatuye ku Muzira bafite umwihariko w’uko bose basengera mu rusngero rumwe. Ati “Hari umuvugabutumwa utuye hano, twese duhurira mu materaniro. Nta kabari kaba hano kuko nta muntu n’umwe uhaba unywa inzoga.”

Mu gihe iyo umuntu agenda hirya no hino mu gihugu ahura na butike abaturage bahahiramo, ku Muzira ho nta butike iharangwa, nta kigo cy’ishuri, nta muhanda. Icyitwa inzoga cyose kuva ku zo abaturage biyengera iwabo mu rugo kugera ku zengerwa mu nganda zikomeye, nta na kimwe kirakandagira ku Muzira. “Aha ngaha twinywera amazi. Ukeneye Fanta ajya ahitwa mu Kamina, Karengera cyangwa Rugali, ni naho duhahira ibyo guteka n’ibikoresho byo kwifashisha mu rugo”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.