AMAFOTO 10: Reba ukuntu Rayon Sports itwaye igikombe ibabaje APR Fc , mu kibuga babarumaga banabahuhiraho!

Ibitego 3-0 bya Charles Baale, Kalisa Rashid na Ojera byahesheje Rayon Sports igikombe cya Super Cup batsinze APR FC baherukaga guhurira kuri iki gikombe 2017. mumukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu aho APR FC yegukanye shampiyona yari yahuye na Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2023.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, watangiye yuzuye cyane ko n’amatike yari yaguzwe yashize ku isoko, igikombe cyasohokanywe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi uheruka gusezera umupira w’amaguru.

Umupira watangiranye imbaraga nyinshi cyane aho ku isegonda rya 20, Apam Assongue wa APR FC wavuye muri Cameroun yazamukanye umupira ariko atangirwa n’ubwugarizi. Ku munota wa 3 yongeye kuzamukana umupira ariko ahinduye imbere y’izamu Mbaoma ananirwa kuwushyiramo.

Ku munota wa 6, Charles Baale yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Luvumbu. Ku munota wa 13, Apam Assongue yasigaye arebana n’umunyezamu ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

APR FC yahererekanyije neza maze ku munota wa 22 binjira mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ariko Shaiboub ateye mu izamu Hategekimana Bonheur awukuramo. Ku munota wa 34 nabwo APR FC yabonye amahirwe ariko Victor Mbaoma awuteye umupira bawushyira muri koruneri.

Ku munota wa 38, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hanze gato y’izamu rya Pavelh Ndzila. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0. Nk’igice cya mbere, APR FC yashyize igitutu kuri Rayon Sports ishaka igitego ariko bibanza kwanga.

Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Serumogo Ali na Kanamugire Patrick bahaye umwanya Mucyo Junior Didier na Emmanuel Mvuyekure. Ku munota wa 71 Hadji yasimbuye Youssef Rharb

APR FC nayo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 71, Ruboneka Bosco yabaye umwanya Mugisha Gilbert na Ishimwe Christian yahaye umwanya Nshuti Innocent ku munota wa 80. Ku munota wa 84 na APR FC yakoze impinduka za nyuma Danny asimbura Apam Assongue.

Ku munota wa 77, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma, Nsabimana Aimable na Kalisa Rashid binjiye mu kibuga basimbura Luvumbu ba Charles Baale. Rayon Sports yaje kubona penaliti ku munota wa 87 ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yakoreye Ojera mu rubuga rw’amahina, yinjijwe neza na Kalisa Rashid.

Ku munota wa nyuma Rayon Sports yabonye penaliti ya 2 ku ikosa Niyibizi Ramadhan yakoreye Joackiam Ojera, Ojera yahise ayinjiza neza maze umukino urangira ari 3-0. Rayon Sports yegukana Super Cup.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.