Ni koko burya bavugako umuntu ava kure ariko igihe kikagera akaba uwo yagombaga kuba we , Barack Obama n’igisobanuro cyiza cy’uko byose bishoboka , kuko byaratunguranye cyane kubona umugabo w’umwirabura ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya ahinduka Perezida wa 44 w’igihugu cy’igihangange kw’isi nka Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kuri uyu wa Kane, Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizihiza imyaka 61 ishize abonye izuba.
Umwe mu bantu bifurije Barack Obama isabukuru nziza y’amavuko ni umugore we, Michelle Obama bafitanye abana babiri b’abakobwa, Malia Obama na Sasha Obama.
Abinyujije kuri Twitter, Michelle Obama yavuze ko uko imyaka igenda ishira urukundo afitanye n’umugabo we rugenda rwiyongera.
Ati “Isabukuru nziza mukunzi! Ubuzima ndikumwe nawe bugenda burushaho kuba bwiza buri mwaka. Buri gihe untera ishema. Ndagukunda.”
Ni muri ubwo kandi natwe nka BabiTimes twabahitiyemo amafoto yo mu bwana bwa Obama nawe wakuze nk’abandi bana bose , haba uko bakina , bakubagana biyenza ndetse rimwe na rimwe bakanarwana , gusa nyuma akaza kuvamo igikomerezwa kuri ubu cyujuje imyaka 61 y’amavuko kuri iyi tariki ya 4 Kamena 2022.
Uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Amerika akaba n’umwirabura wa mbere wageze kuri uyu mwanya, avuka kuri se w’Umunya-Kenya witwa Barack Obama Sr na nyina witwa Ann Dunham.
Mu gihe uyu mugabo yamaze ku butegetsi yakuzwe n’abatari bake biturutse ahanini ku buryo yagiraga imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ku buryo kugeza n’uyu munsi hari abasubira inyuma bakajya kuzumva.
Abataramukundiye imivugire ye, bamukundiye uburyo ari umugabo udahwema kugaragaza urukundo afitiye umuryango we cyane cyane umugore we Michelle Obama.
Barack Obama yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku italiki ya 20 Mutarama 2009 kugeza mu 2017.