(AMAFOTO 11) Mu mukino wo gupfa no gukira, Inkokora n’igikweto , imiserero hafi yo kurwana bagakizwa n’amakarita y’umusifuzi / Ibi nibyo byaranze umukino Rayon Sports yaraye iherewemo Stop

Al Hilal Benghazi yasezereye Rayon Sports ntiyagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ni kuri penaliti 4-2 ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri biba 2-2 mu mikino yombi. Bibaye nyuma y’umunsi umwe na APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yaraye inyagiriwe mu Misiri na Pyramids FC 6-1 ntiyagera mu matsinda ya CAF Champions League.

Wari umukino wo gupfa no gukira ku ikipe ya Rayon Sports kuko wagombaga gutuma yongera kwandika amateka ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yaherukagamo muri 2018. Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere muri aya matsinda aho n’abafana bayo bari babukereye. Kigali Pelé Stadium yari yakiriye uyu mukino, yari yuzuye itatse ibara ry’ubururu n’umweru iyi kipe isanzwe yambara.

Rayon Sports yatangiye nabi aho ku munota wa mbere kubera guhuzagurika k’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Ezzeddin Elmarmi yatsindiye Al Hilal Benghazi igitego cya mbere. Iminota 10 ya mbere y’umukino, Rayon Sports wabonaga ihuzagaruka cyane aho Al Hilal Benghazi yayirushaga ndetse banabona amahirwe ariko abakinnyi barimo Faisal Saleh ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Guhera ku munota wa 16, Rayon Sports nibwo yatangiye gukina ndetse ubona igerageza kurema amahirwe atandukanye ariko kumenera mu bwugarizi bwa Al Hilal bibanza kugorana. Muri iyi minota wabonaga ikina kwica umukino wa Rayon Sports, baryama buri kanya.

Al Hilal yakoze impinduka za mbere itateguye ku munota wa 34 kubera imvune nyuma y’uko Ahmed Ramadhan wari wagonye na Musa Essenu yaje kuvamo hinjiramo Raraj Abdullah.

Uku gukina neza kwaje guha Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku munota wa 38 cyatsinzwe na Joackiam Ojera ku mupira wari uhinduwe na Luvumbu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Charles Baale yinjiye mu kibuga asimbura Musa Esenu. Ku munota wa 51, Ojera yahinduye umupira mwiza ariko Baale ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, Ganijuru Elie yahaye umwanya Bugingo Hakim. Ni nako ku ruhande rwa Al Hilal Ezzeddin Elmarmi yahaye umwanya Mohamed Salim. Ku munota wa 74, Serumo Ali yihushije igitego aho yateye umupira n’umutwe azi ko ahaye Adolphe ariko asanga aramurobye ariko ku bwahirwe ye umupira unyura hanze y’izamu gato.

Mu minota y’inyongera Rayon Sports yasimbuje abakinnyi 3, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac na Aruna Moussa Madjaliwa bavuyemo hinjiramo Mugisha François Master, Aimable Nsabimana na Youssef Rharb.

Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi biragorana aho amakipe yombi yagiye ahusha uburyo nka Mugadam Abakar yahushije ku munota wa nyuma. Umukino warangiye ari 1-1. Hahise hakurikiraho penaliti maze Al Hilal Benghazi ikomeza kuri penaliti 4-2.

Kalisa Rashid wateye iya mbere yayihushije, hakurikiyeho Master na we arayihusha, Nsabimana Aimable yayinjije, Charles Baale arayinjizaFaisal Saleh wa Al Hilal yateye iya mbere arayinjiza, Ahamed Mohamed yayinjije, Mohamed Altawrighi ni mu gihe na Ahmed Aljadawi yayinjije.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.