AMAFOTO 15: Imfura ya Will Smith, Jaden yavugishije benshi bamubonanye n’umukunzi we bambaye bikini basomana , bemeza ko ari Couple ishyushye yaciye ibintu ku mucanga wa Malibu

Jaden Smith byari byamunaniye kwigumishaho amaboko ye akorakora ku mukunzi we Sab Zada wari wambaye bikini ishashagirana yasajije abababonye ubwo bari bemeje abantu kuri uyu wagatanu ushize bari kumucanga wo kumazi ahazwi nka Malibu.

Umuhungu wa Will Smith, ufite imyaka 25, yafotowe asomana mu buryo bwuje urukundo akora ibintu bitangaje ubwo yari yicaye mu bibero by’umukunzi we w’igitangaza ku mucanga.

Iyi Couple nshya kandi muri iki cyumweru nabwo bari baherutse kugirira ibindi bihe biryoshe by’akaruhuko bari ku mazi ya Miami , muri Florida

Uyu mukobwa Sab – ufite abayoboke basaga 660.000 bamukurikirana kuriĀ  Instagram – muri aya mafoto yerekanye umubiri we w’amabengezan’imiterere myiza muri bikini yumutuku ishashagirana.

Uyu musore wamamaye muri muzika ndetse no muri filime zitandukanye , mu mwambaro w’agakabutura ko kumazi ndetse n’igiza hejuru , yari yabuze imyifato , buri kanya asomagura uyu mwana w’umukobwa bari kumwe , ndetse anamukorakora hirya no hino kugeza ku matako anyerera y’uyu mukobwa akurura benshi kubera ubwiza n’imiterere.

Nino muri iki cyumweru uyu musore Jaden Smith n’umukunzi bari bagiye mu kiruhuko mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.