Dore Amafoto 16 atuma Mutesi Jolly akundwa n’abagabo cyane / Ari mu bahatanira ibihembo bikomeye bya Zikomo Awards

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yabaye umwe mubagize amahirwe batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bya Zikomo biri mu bikomeye mu Afurik bihabwa abantu bakoze neza kurusha abandi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga anasaba abantu kumutora Miss Jolly yagize ati: “Muraho bantu banjye, duhataniye ibihembo byo muri Zambia byitwa Zikomo mu byiciro bibiri birimo ‘Best Stylist’ na ‘Motivational Speaker’.”

Yongeraho ati: “Reka tubiharanire maze dukomeze kwagura umubano. Sura urubuga rwabo utore ni ubuntu, mu kuri musure urubuga mutore umukobwa wanyu wirwanyeho kandi ni iby’icyubahiro kuba umwe mu bahatanye.”

Ibihembo bya Zikomo Africa bikaba bihabwa abantu bakoze kurusha abandi mu bihugu byabo muri Africa mu byiciro birimo umuziki, imideli, ishoramari, ubugeni n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’amatora abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye bakazajya kwakira ibihembo byabo mu birori by’agatangaza bizabera muri Lusaka, Zambia bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo Awilo Longomba, kuwa 15 Ukwakira 2022.

AMAFOTO 16 AGARAGAZA UBURANGA N’UBWIZA BW’IGIKUNDIRO CYA MISS MUTESI JOLLY

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.