Umunyarwenya akaba n’icyamamare muri sinema, ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika uzwi kw’izina rya Kevin Hart yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda maze ashyira hanze amafoto amugaragaza we n’umuryango we birebera ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi 1000.
Hashize iminsi 11 uyu mugabo avuye mu Rwanda, nyuma yiyo minsi yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, avuga ko yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda n’uko Abanyarwanda bamwakiriye muri rusange.
Kevin Hart yagize ati “Umuryango wa Hart ufashe uyu mwanya ushimira u Rwanda ku bihe byiza mu buzima bwawo wagiriye mu Rwanda.” Yakomeje qvuga ko umuryango we uzahora wishimira uburyo wakiriwe mu buryo butangaje. Ati “Muri beza cyane, sinabona icyo mvuga. Turabakunda cyane mwese.”
Kevin Hart yagiye asura ahantu hatandukanye harimo n’inzibutso za Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.