AMAFOTO 40+VIDEO: Habereye amabara / Dore byinshi utabonye mu dushya twabereye muri birori bya BFH byajemo Eddy Kenzo na Hamissa Mobeto

Bianca Fashion Hub , ibirori by’imideri bitegurwa n’umunyamakurukazi uzwi kw’izina rya Bianca kuri iyi nshuro byagaragayemo udushya tudasanzwe mu myambarire , nyuma y’itangazo rya Polisi ryihanangiriza abakobwa kwambara imyenda imeze nko kwambara ubusa no kuri iyi nshuro byaragaragaye muri ibi birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye muri Afurika?

Ibi birori by’imideri birimo n’abahanzi byabaye kuwa gatandatu tariki 20 Kanama 2022 , bibera Camp Kigali ahasanzwe habera ibindi bitaramo , gusa kuri iyi nshuro aha hari hari imyiteguro idasanzwe uhereye kurubyiniro rwari aho ndetse n’uburyo abantu bari bicayemo bafata icyo kunywa mu buryo bwa VIP.

Mu byamamare byari byatumiwe muri ibi birori harimo umuhanzi ukomeye w’umunya Uganda Eddy Kenzo wasusurukije abari bari muri kirori cy’imideri , harimo Hamisa Mobeto wahoze akundana na Diamond Platinumz , umunyamakurukazi wo muri Uganda Sheilla Gashumba ndetse n’abandi barimo n’ibikomerezwa byo mu Rwanda.

Abitabiriye ibi birori barimo n’aba Miss bo mu Rwanda bari baje babyambariye koko ubonako ari iby’imideri aho Bianca nawe yamuritse imyambaro ,nyuma y’uko yinjiye muri iki gitaramo yambaye ikanzu ikozwe mu buryo budasanzwe.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari batunguwe no kubona ubwiza bwa Hamissa Mobeto usanzwe uzwiho kugira ikibuno gikurutra abagabo, akaba yarabaye n’umugore wa Diamond Platnumz , gusa kuri ubu akaba aherutse kugaragara yagiranye ibihe byiza n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross.

IYI NI VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE MU BIRORI BIDASANZWE BYA BIANCA FASHION HUB EDITION 2

<iframe width=”560″ height=”315″ src=”https://www.youtube.com/embed/w4hurxZ820U” title=”YouTube video player” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture” allowfullscreen></iframe>

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.